Uyu mwana yarohamye muri Muhazi kumugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yabwiye IGIHE ko uwo mwana w’umuhungu yarohamye nyuma yo kujyana n’abandi bana b’abakobwa kuvoma bikarangira agiye koga akananirwa kandi akiri mu mazi.
Ati “ Ejo mu gihe cya saa Cyenda, abaturage bahamagaye Polisi bayibwira ko hari umwana w’umuhungu urohamye muri Muhazi wari wagiye kuvoma ari kumwe n’abandi bana babiri, bamaze kuvoma ariyambura we ajya koga, agezemo hagati acika imbaraga ararohama abandi bana bari kumwe nibo batanze amakuru.’’
SSP Twizeyimana yavuze ko bahise babimenyesha Polisi ishami ryo mu mazi ijyayo iramushakisha aza kuboneka yamaze gupfa ndetse umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ati “ Ubutumwa dutanga ni uko ababyeyi bakwiriye kuba hafi y’abana babo cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko. Ababyeyi baturiye ibiyaga n’imigenzi nibamenye aho abana babo baherereye, birinde gutuma bajya kuvoma, kujya gushaka ubwatsi bw’amatungo cyangwa kujya gusenya bari bonyine kuko bashobora kuhahurira n’ibibazo. Nibagenda bajye bajyana n’umuntu mukuru.’’
SSP Twizeyimana yakebuye n’abandi baturage bajya kogera ahantu hatemewe kubireka bakajya bajya ahantu hemewe kandi hari n’abashinzwe ayo mazi bashobora kubatabara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!