00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 March 2019 saa 09:26
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi n’inzego z’Ubugenzacyaha nyuma yo kwica nyina, bikekwa ko yabitewe n’ibiyobyabwenge yari yanyoye.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 19 mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Karambi mu mudugudu wa Gahengeri.

Uyu musore ngo yatashye yasinze ari kumwe n’undi basanzwe basangira, ageze mu rugo asa nutongana n’umubyeyi we undi ngo aramusunika yikubita hasi. Bivugwa ko yahise amukubita ikintu mu mutwe, umukecuru ntiyasamba.

Muri iryo joro ngo inzego z’umutekano zahise zihagera zibatwara bombi.

Amakuru agera kuri IGIHE avugwa n’abaturage, ahamya ko uyu musore yari azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka gace. Bagakeka ko aribyo byatumye akora ayo mahano.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yemereye IGIHE ayo makuru. Ati “Nibyo uwo musore arafunzwe, arakekwaho kwica mama we. Aho mperukira icyo kibazo inzoga yanyoye zari zitaramushiramo kugira ngo bamubaze.”

Nyakwigendera wishwe n’umuhungu we yitwaga Muhongerwa Agnes, yarafite imyaka 52. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana, naho uwo musore n’undi bari kumwe bafungiye kuri sitasiyo ya Kigabiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages