Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, bibera mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyinginya, Ruhangaza Brigitte, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo ufite imyaka 31 avuka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya.
Yagize ati “Arakekwaho gusambanya umwana we bwite yibyariye ufite imyaka ine, yabikoze mu gihe umugore we yari yagiye ku muhanda guhaha aje asanga amaze kumusambanya. Ni bwo yahuruje ubuyobozi kandi umugabo arabyemera ko yabikoze.’’
Gitifu Ruhangaza yavuze ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha yahise afatwa ubu akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari, mu gihe umwana yajyanywe kuri Isange One Stop Center kwitabwaho.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho bari n’ibyo bahugiyemo. Yabasabye kandi kujya batanga ibirego ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryabera mu ngo zabo aho guhishira abarikora kuko biba ari ukubatiza umurindi wo gukomeza kwangiza abandi bana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!