Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi kibinyujijwe mu mushinga “One LapTop Per Child”, cyahembye abanyeshuri babiri biga mu mashuri abanza mu ntara y’Iburasirazuba, bagaragaje ubumenyi buhambaye mu gukoresha mudasobwa kurusha abandi.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2013, mu muhango wo guhemba abanyeshuri babiri babaye aba mbere muri 14 baturutse mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, aho buri Karere kohereje abana babiri babiri umuhungu n’umukobwa.
Umutoni Alice w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatanu mu ikigo cy’amashuri abanza cya GS Rukomo, uwa kabiri aba Joel Kahindo wiga mu mwaka wa gatandatu muri Groupe Scolaire Matimba, ibigo byombi byo mu karere ka Nyagatare.
Aba banyeshuri babiri ba mbere bahembwe ibikoresho bitandukanye by’amashuri birimo amakayi, amakaramu n’amashakoshi yo gutwaramo ibikoresho by’ishuri. Kuri ibyo, uwa mbere yanahawe amafaranga ibihumbi 30, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 20, bikaba byabahesheje kuzahagarira iyi ntara mu irushanwa rya nyuma rizahuza abanyeshuri babaye aba mbere mu ntara zose, rizabera i Kigali tariki ya 28-31 Ukwakira 2013.
Murebwayire Aline, Umucungamikorere w’Umushinga One LapTop Per Child mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko kuva aho uyu mushinga utangiriye mu mwaka wa 2008 ugeragezwa mu bigo 10, ko umaze gutanga umusaruro ugaragara.
Yagize ati “Birashimishije iyo umuntu abona umwana ufite imyaka 12 cyangwa 13 akora umushinga kuri mudasobwa ye, ndetse akawusobanura nta gihunga afite; bigaragaza ko ubumenyi bw’abana bwiyongereye cyane.”
Uwamariya Odettte Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, yashimye abateguye aya marushanwa ndetse n’abanyeshuri babaye aba mbere, anabasaba gukomereza aho bageze, kuko bigaragara ko bafite ejo hazaza heza.
Yagize ati “Banyeshuri mwabaye aba mbere mukomereze aho, ndabasaba ko mwazitwara neza mu marushanwa azabahuza n’abandi i Kigali, kuko bishoboka.”
Uyu mushinga One LapTop Per Child umaze gutanga mudasobwa ibihumbi 210 mu bigo bitandukanye byo mu gihugu, uteganya no gutanga izindi ibihumbi 42,500 mu mwaka utaha.



















TANGA IGITEKEREZO