Ubusanzwe gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro ndetse kanakoreshwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonanno mpuzabitsina.
Ubu bumenyi bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana barabufite ariko nubwo agakingirizo bagakoresha, bagaragaza ko ntaho gataniye no kwikinisha.
Nshimiyimana Eric yatangarije IGIHE ko agakingirizo agakoresha by’amaburakindi.
Ati “Urebye agakingirizo no kwikinisha ni kimwe. Ntaho bitaniye. Gukoresha agakingirizo uba ureba isura y’umuntu ariko ubundi mu bindi bikorwa by’imbere byo guhuza inyama n’indi, ntibijya bibaho ibyo.”
Bavuga ko bemera gukoresha agakingirizo kuko karinda indwara zikomeye, ariko ngo bafite impungenege ko bizatuma barwara nk’iz’abantu bikinisha.
Uwitwa Turahirwa Egide nawe ni umwe mu badasobanukiwe imikoreshereze y’agakingirizo n’akamaro ndetse n’ingaruka.
Ati “Ibaze ufashe bombo ukayinyunyiriza mu ishashi, ni iki se wakumva? Bisobanuye ko ukoresha agakingirizo nta kintu yumva, cyakoze asohoza umugambi wíkimwirukamo gusa.”
Mu Karere ka Rwamagana, agakingirizo kaboneka ku Kigo nderabuzima, muri za butiki no ku bajyanama b’ubuzima.
Usibye kuba hari abagereranya kugakoresha no kwikinisha, hari n’abandi baterwa ipfunwe no kukagura.
Umwe yagize ati “Uragenda ukamubwira uti ‘ka kantu se karimo?’ Akakubaza ngo akahe ? Ukamubwira ngo agafuka. Ahita akumva akakaguha. Hari umuntu uba yitinya rero, agatinya kujyayo ugasanga akoreye aho.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwamagana, Maburanturo Gaspard, yasobanuye ko nta ngaruka agakingirizo gatera ku muntu ugakoresha.
Ati “Nta ngaruka gukoresha agakingirizo bigira ku muntu. Ni ukwikingira. Kwikinisha nta muntu mukorana imibonano mpuzabitsina uba uri aho ngaho, naho agakingirizo uba ufite uwo mukorana imibonano mpuzabitsina.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigabiro, Egide Hanyurwimfura, yatangaje ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa bagiye gukora ubukanguramba bahereye ku babyeyi ku buryo basobanukirwa ibijyanye n’agakingirizo n’ubuzima bw’imyororokere bakaba babisobanurira abana babo.



















TANGA IGITEKEREZO