00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Ubujura bw’amatungo buravuza ubuhuha kubera inzara mu miryango

Yanditswe na

Besabesa .M.Etienne

Kuya 24 January 2016 saa 08:54
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, bavuze ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo, buterwa no kuba harateye inzara ikomoka ku kuba izuba ryaravuye ku bwinshi imyaka yabo ikangirika, bamwe bagahitamo kwishora mu bikorwa by’ubujura kugira ngo babone icyo kurya.

Abenshi mu batuye Umurenge wa Karenge batunzwe ahanini n’umwuga w’ubuhinzi, ariko iyo ugeze hirya no hino ubona ko imyaka yari yahinzwe n’abaturage yangijwe n’izuba, ku buryo muri iki gihembwe cy’ihinga gishize batejeje nk’uko byari bisanzwe, bakaba bavuze kuri ubu bugarijwe n’inzara.

Umwe muri abo baturage, Idrisa Rukundo, yavuze ko mu gihembwe cy’ihinga gishize barumbije kubera izuba ryavuye ari ryinshi, rikangiza imyaka bari barahinze.

Yagize ati “Inaha iwacu hari ikibazo cy’inzara yatewe n’izuba ryangije imyaka twari twarahinze, twirirwa tutariye wagira amahirwe waba wabonye ikiraka ukarya ku mugoroba, iyo wabuze aho ukora ikiraka hari nubwo ubwirirwa ukanaburara.”

Vincent Rutaganda, nawe yemeje ko iki ari ikibazo rusange ku batuye uwo Murenge, ndetse ngo hatagize igikorwa mu minsi iri mbere abaturage benshi bashobora kujya mutundi Turere, bajya gushakayo imibereho.

Ubujura bwafashe indi ntera muri uyu Murenge

Aba baturage bemeje ko kubera kibazo cy’izuba ryatse rikangiza imyaka yabo, byatumye ubujura bw’amatungo ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo bwiyongera.

Nepo Tumusifu yavuze ko muri iki gihe havugwa ikibazo cy’inzara muri uwo Murenge, byatumye ubujura bwiyongera.

Ati “Twugarijwe n’ubujura bw’amatungo yaba amagufi n’amaremare, nta muturage ukizirika ihene mu gisambu ngo ayirekereyo nk’uko twabikoraga mbere, kuko iyo ubikoze usanga bazitwaye, naho umunsi w’isoko ntiwarambika igare hasi niyo waba urisize ahantu wizeye usanga baritwaye, ibyo byose rero bikaba ari ingaruka zatewe n’izuba ryangije imyaka y’abaturage”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Marc Rushimisha, yavuze ko icyo kibazo cy’inzara koko cyatewe n’izuba, naho ku bijyanye no gukaza umutekano ngo hari ingamba zafashwe.

Ati “Abaturage twatangiye kubakangurira kongera imbaraga mu kurara amarondo bicungira umutekano kugira ngo beguha icyuho abo bajura babayogoje”.

Usibye abo baturage bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuze ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara iterwa n’izuba ryangije imyaka yabo, icyo kibazo kiranavugwa mu Karere ka Kayonza ndetse na Ngoma.

Abaturage bo mu Murenge wa Karenge, barataka inzara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages