Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2020. Abakobwa bazafashwa ni abo mu mirenge irimo uwa Munyaga ahari abakobwa 60 no mu wa Fumbwe ahari abakobwa 40.
Buri mukobwa yigishwa umwuga umwe mu gihe cy’amezi atandatu, yarangira agahabwa ibikoresho bijyanye na wo, hamwe n’igishoro. Nyuma y’aho akurikiranwa amezi atandatu mu gushyira mu bikorwa ibyo yize.
Biteganyijwe ko umwana wa buri umwe azajya yigishwa kuva mu irerero kugera arangije amashuri abanza, akazajya atangirwa ubwisungane mu kwivuza, akanahabwa ibikoresho nkenerwa by’ishuri.
Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko ku ikubitiro batangiranye n’abakobwa 100 n’abana babo ariko ngo nyuma bazajya no mu tundi turere cyane cyane utwo mu Ntara y’Iburasirazuba kuko bigaragara ko hakiri umubare munini w’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe.
Ati “Abana babo bazashyirwa mu marerero tuyatere inkunga twongerera ubumenyi ababarera, tunatange inkunga y’ibikoresho byose bizakenerwa harimo ibyo kurya mu gufasha uyu mwana kubona indyo yuzuye. Nyuma y’iyo myaka itanu umwana tuzajya tumwishyurira amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza hanyuma nyina na we bwa bushobozi tuzaba twaramuhaye azaba amaze kugira aho agera akomeze amwishyurire mu mashuri yisumbuye.”
Yakomeje avuga ko aba bakobwa bo bazafashwa kumenya kwizigamira yaba mu mabanki no muri Ejo Heza ku buryo bazasaza neza.
Aba bakobwa bazafashwa nibura mu gihe cy’imyaka itanu, bahabwa ibikoresho by’ibanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu ibarura baheruka gukora basanze bafite abakobwa 412 batewe inda bafite abana bari munsi y’imyaka itanu, agasanga uyu muryango uje ari igisubizo mu kumufasha.
Ati “Iyo umwana abyariye iwabo ntabwo bivuze ko ubuzima buhagaze, buba bugomba gukomeza hamwe na bwa buzima bw’uwo yabyaye. Ikintu gikomeye cyane Empower Rwanda igiye kudufasha ni isesengura ku bibazo bafite n’icyabateye kubyarira mu rugo nitumenya ikibazo tuzamenya nuko twabafasha kugira ngo bagire aho bava n’aho bagera.”
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abakobwa batewe inda kubyaza umusaruro amahirwe babonye bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo.
– Abakobwa batewe inda biteguye kwiteza imbere
Bamwe mu bakobwa batewe inda bavuze ko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe babonye yo gufashwa na Empower Rwanda yo kwigishwa imyuga no kurihirwa amashuri y’abana.
Uwitonze Yvonne wo mu Murenge wa Munyaga yavuze ko kuva yabyara yakunze kugira imbogamizi z’ubushobozi mu kurera umwana we kuko uwo babyaranye atigeze amufasha ariko ngo ubu yiteguye gukabya inzozi ze.
Ati “Nize gusuka nibaduha ibikoresho nzahita mboneraho nkore ibyo nahoze nifuza gukora kuva nkiri umwana, ndizera ntashidikanya ko nibampa ibikoresho bizamfasha mu kwiteza imbere.”
Umumararungu Ange wo mu Murenge wa Fumbwe watewe inda afite imyaka 15 ubwo yigaga mu mashuri abanza yavuze ko yishimiye cyane kubona abantu bamufasha kurera umwana we, yavuze ko kubona indyo yuzuye ku mwana no kubona ubushobozi bumushyira mu ishuri byari ikibazo ariko ngo ubwo abonye abamufasha arizera ko nawe agiye kwiteza imbere.
Ati “Ubyara uri umwana ariko ugahita ukura mu mutwe, nabyaye ndi imfubyi birangora cyane kurera umwana ariko ubwo mbonye abamfasha nanjye ngiye gushyiramo imbaraga nkoreshe neza amahirwe mbonye.”
Empower Rwanda ni umuryango utegamiye kuri leta ndetse udaharanira inyungu ukaba waratangiye muri Mutarama uyu mwaka wa 2020, uzajya ufasha abana b’abakobwa babyariye mu rugo bari hagati y’imyaka 15 na 30 ndetse banafashe abana babo.
Aba bakobwa bazajya bafashwa kwigisha imyuga irimo ubudozi no gukora imisatsi nyuma bagashakirwa ibikoresho byo gutangira kubyaza umusaruro bwa bumenyi, bazakorerwa ubuvugizi ku burenganzira bw’abana, berekwe uburenganzira bw’abana babo, bigishwe kuboneza urubyaro, guhugura imiryango yabo n’ibindi byinshi bizatuma barushaho kwisobanukirwa.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!