Iri soko ryatashywe kumugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025 mu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo muri aka Karere.
Isoko rya kijyambere ryatashywe rifite imyanya 1.126 yo gukoreramo harimo amaduka 62. Ku ikubitiro abari basanzwe bakorera ahimuriwe iri soko ni bo bahawemo imyanya andi maduka akaba azahabwa abari gukorera mu nkengero z’iri soko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko isoko ryari risanzwe ryakiraga abacuruzi batarenga 250 ariko ngo ubu bubatse isoko rinini rishobora kwakira abacuruzi nibura 1.200, yavuze ko isoko ryatashywe ari icyiciro cya mbere mu gihe mu minsi iri imbere hazanubakwa icyiciro cya Kabiri.
Ati “Rije gusubiza ikibazo cyari gihari kuko nk’uko mubibona Umujyi wa Rwamagana uri gutera imbere cyane rero hari hasanzwe agasoko gato gashaje kakiraga abantu batarenga 250, ariko ubu twubatse isoko rinini kandi rya kijyambere, tugomba rero kujyana n’igihe.’’
Umwe mu batangiye gukorera muri iri soko ku ikubitiro, Habinshuti Uzziel, yavuze ko mbere iri soko ritari ryubakwa, hari hato babyigana cyane ariko ubu barishimira ko bubakiwe isoko rinini ritanga ubwisanzure ku bantu bose.
Ati “Mbere tukihakorera hari hato, tubyigana, mu isoko rishaje, noneho ryaranavaga ku buryo ibintu byacu byangirikaga cyane. Ubu rero turi gucururiza ahantu heza kandi hisanzuye.’’
Irakoze Kevine ucuruza ibtunguru we yagize ati “Aho isoko ryari ryarimukiye hari hato cyane kandi hafunganye, ubu rero hano tuhiteze abakiriya benshi kuko ni isoko ryubatswe mu Mujyi rwagati, dufite icyizere ko abakiriya twajyaga tubona bazikuba kenshi.’’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze iminsi myinshi bataha ibikorwa bitandukanye by’iterambere byagiye byubakwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, yasabye abakiri bato gusigasira ibyagezweho cyane cyane abaturage ba Rwamagana bubakiwe isoko rya kijyambere.
Biteganyijwe ko mu cyiciro mba Kabiri cy’iri soko aribwo hazubakwamo inzu igeretse inshuro eshanu, izakoreramo izindi serivisi zirimo amabanki,resitora n’ibindi byinshi bitandukanye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!