Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 kibera ku Biro by’Akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Ishami rya Rwamagana, Nkubiri Gerard, yavuze ko nkuko basanzwe bafatanya na leta mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda babonye hari abaturage bagorwa no kugura agapfukamunwa bagahitamo kutubagurira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.
Yagize ati “Muri iki gihe turimo cy’icyorezo ikigaragara ni uko kugira ngo ubuzima bushobore gukomeza nkuko tubisabwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, agapfukamunwa kari mu byangombwa bikenewe cyane. Niyo mpamvu nka Banki ya Kigali nkuko bisanzwe duhora dufatanya n’abaturage mu bikorwa byo kubaka igihugu twahisemo gufasha abatishoboye kubona udupfukamunwa.”
Yakomeje avuga ko igikenewe cyane muri iki gihe ari ukwita ku buzima bw’Abanyarwanda kurusha gucuruza kuko ngo batameze neza n’ubucuruzi ntibwagenda neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye banki ya Kigali ku nkunga yageneye abatishoboye.
Ati “Ni igikorwa twakiriye neza kandi twishimiye, ni igikorwa cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abikorera muri uru rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, uru rugamba ntabwo rwarwanwa n’umuntu umwe gusa bisaba ubufatanye harimo leta, abikorera n’abaturage muri rusange.”
Udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda twatanzwe na Banki ya Kigali tuzahabwa abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe batuguraga bibagoye bitewe n’imibereho yabo.
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko hasanzwe hariho uburyo bwo kwirinda iki cyorezo abaturage bakaraba intoki kenshi, gushyiramo intera ya metero ariko ngo ikibihatse byose ni ukwambara agapfukamunwa.
Ati “Nkuko mubizi umuturage wo mu cyiciro cya mbere ariya mafaranga amubera menshi kuko aba akeneye n’imbuto yo guhinga n’utundi tuntu yagura. Ubu noneho ariya mafaranga yari akeneye yo kugura agapfukamunwa arayakoresha no mu kindi kintu nko gushaka imbuto y’ibishyimbo, ibigori cyangwa akongeraho andi mafaranga akabona ay’umuhinzi.”
Yavuze ko udupfukamunwa 30 000 turi bufashe nka 80% by’abatubonaga bigoye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
COVID-19 yagaragaye mu Rwanda bwa mbere tariki ya 14 Werurwe, abagera ku 4653 barayanduye, abakize ni 2817, abakirwaye ni 1813 naho 23 yarabahitanye.
Mu gukomeza kuyirinda, Abanyarwanda basabwa gukaraba intoki kenshi ku munsi, guhana intera mu gihe bagiye ahantu hari abantu benshi ndetse no kwambara neza agapfukamunwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!