Nyuma y’igihe kinini abatuye mu Murenge wa Munyaga Akarere ka Rwamagana bakora urugendo rurerure bajya kureba amasoko ya za Rwamagana na Rubona, ubu Ubuyobozi bw’ako karere bwahaye uyu murenge ikibanza kizajya kiremeramo isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo kubegereza isoko bizakorwa rikubakwa, ariko habanje kugaragazwa ko abaturage bitabiriye kurema iri soko riherereye mu kibanza gishya, abaguzi n’abagurisha bose bakaba benshi.
Uwimana yagize ati “Nk’uko mubizi isoko rigirwa n’abantu bari mu byiciro bibiri: abazana ibintu ni ukuvuga abagurisha n’abaguzi, niyo mpamvu bagomba kugira isoko hafi bikorohereza abaguzi aho kurema aya kure.” Aha yavuze ko kujya ku rya Rubona bibasaba amasaha atanu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko mu gihe iri soko rizaba rimaze gushinga imizi, aribwo hazaza igitekerezo cyo kuryubaka bya kijyambere, kuko inyubako ziza ibikorwa byigaragaza ubona ko zitapfa ubusa bikazanafasha Akarere kugaruza amafaranga hakanaboneka imisoro yo gukora ibindi bikorwa.
Inkuru bifitanye isano:
Rwamagana barambiwe kujyana imyaka bejeje ku isoko riri iyo bigwa



















TANGA IGITEKEREZO