00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana :Abaturage n’abaganga ntibavuga rumwe ku kuvura Agatembwe

Yanditswe na

Fabrice Twizeyimana

Kuya 29 January 2015 saa 12:57
Yasuwe :

Abakora mu nzego z’ubuzima mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ntibemeranya n’igikorwa cyo guhara abarwaye ‘agatembwe’, kuko guhara umurwayi bishobora kumuviramo ibibazo aho kuba igisubizo nk’uko abaturage babyibwira.
Abatuye i Karenge bemeza ko agatembwe (bakunze kwita ‘Gapfura’) ari indwara ibibasiye cyane kandi ikunze kubashegesha, bakavuga ko ibabaza cyane kandi uyirwaye arangaye gato yanamuhitana.
Ukurikije uko bayisobanura, ngo ifata mu muhogo hakazamo ibintu bimeze (…)

Abakora mu nzego z’ubuzima mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ntibemeranya n’igikorwa cyo guhara abarwaye ‘agatembwe’, kuko guhara umurwayi bishobora kumuviramo ibibazo aho kuba igisubizo nk’uko abaturage babyibwira.

Abatuye i Karenge bemeza ko agatembwe (bakunze kwita ‘Gapfura’) ari indwara ibibasiye cyane kandi ikunze kubashegesha, bakavuga ko ibabaza cyane kandi uyirwaye arangaye gato yanamuhitana.

Ukurikije uko bayisobanura, ngo ifata mu muhogo hakazamo ibintu bimeze nk’ibibyimba, bigatuma uyirwaye ahinda umuriro mwinshi akazahara.

Umwe muri aba baturage avuga ko ari “uruntu rw’urubyimba rufata mu muhogo, rugahuriza mu mutima ukamererwa nabi, ariko iyo baruvanyemo urakira.”

Abaturage bavuga ko Ikigo nderabuzimas gikwiye kuvura ibisebe byasizwe n'Agatembwe

Edouard Munyampeta w’imyaka 63, yasobanuye ko iyi ndwara yazahazaga abantu kuva kera, ariko ngo bafite uburyo bwo kuyivura, aho bashora intoki mu muhogo w’umurwayi bagakuba ibibyimba birimo kugeza bishizemo.

Uyu mugabo avuga ko ubusanzwe uwo bamaraga guhara bamushakiraga imiti yo kumwomora, ariko ngo ubu uwo bamaze guhara bamwohereza kwa muganga bakamuha imiti ikiza ibisebe baba batonyoye.

Yagize ati “Ubundi turamuhara twabirangiza agahita ajya kwa muganda bakamuha imiti yo komora. Dufatanya n’abaganga kukavura kuko kwa muganga bonyine ntibashobora kukavura…kari kagiye kunyica mvuye mu Mutara.”

Icyo uyu mugabo ahuriraho na bagenzi be, ni uko agatembwe kababaza kandi kakaba kahitana umurwayi wakarangaranye. Agira ati “Iyo umurwayi yarembye ariko arwaye yagahishe ngo batakamena, utamwitayeho ngo wumve mu gituza no mu mutwe uko hashyushye, ujya kureba mu gitondo ugasanga umuntu yumye neza cyane, yagagaye.”

Yaba izina agatembwe cyangwa gapfura nk’uko abaturage bakita mu buryo butandukanye, abaganga bakurikirana ubuzima bwabo ntibemera na gato ko iyi ndwara ibaho.

Kabera uyobora ikigo nderabuzima we avuga ko ubuvuzi ari ubwa muganga gusa

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Karenge Kabera Innocent yagiranye na IGIHE.com, yahakanye iyi ndwara abaturage bita agatembwe, avuga ko ari indwara isanzwe yo mu bwoko bwa anjine, aboneraho kuvuga ko guhara bakwiye kubireka, ubuvuzi bugaharirwa abaganga gusa.

Ati “Indwara y’agatembwe ubundi ntabwo tuyemera nko kwa muganga ni nka Anjine..gusa iyo umuntu ayifite ahinda umuriro. Bityo rero kubera imyumvire y’abaturage bati ni agatembwe ni ukumuhara… Tubakangurira kwihutira kuza kwivuza ibyo byo guhara…[ntabwo ari byo].Guhindura imyumvire y’umuntu ni uguhozaho.”

Yongeyeho ati “Baramutse bamuhaye (guhara) ni ibisebe baba bamuteye, aramutse atabonye imiti icyo gihe hazamo ubundi burwayi akagira ‘infections’.”

Magingo aya n’ubwo abaturage bavuga ko iyi ndwara ibazonga cyane ndetse ikanahitana abayirangaranye, nta mibare ifatika igaragaza abahitanwe na yo, icyakora ikigo nderabuzima cya Karenge cyo cyemera ko mu mwaka ushize hari umuntu umwe agatembwe kishe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages