Inama Njyanama y’Umurenge wa Kigabiro iheruka kwemeza ko muri uyu Murenge bagura imodoka izajya ibafasha mu gucunga umutekano. Buri rugo rwasabwe gutanga 5000 Frw kuzamura kugira ngo haboneke miliyoni 42 Frw azagurwa iyi modoka.
Ndamyumugabe Anastace usanzwe ukora akazi k’ubufundi, yavuze ko kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y’umutekano bidakwiye kuko buri muturage asanzwe atanga andi amafaranga y’umutekano buri kwezi.
Ati “Nidutanga andi mafaranga yo kugura imodoka ni inde uzajya uyishyiramo lisansi? Ni abaturage cyangwa ni Leta? niba ari Leta rero niyigure twe dukomeze dutange ariya y’umutekano dutanga, urajya gutanga amafaranga yo kugura imodoka nawe ubwawe utishoboye?’’
Undi mugabo utuye mu Kagari ka Nyagasenyi yavuze ko atumva impamvu bakwa amafaranga y’imodoka yo gucunga umutekano kandi ubu umutekano usigaye ucungwa na kampani yahawe isoko.
Ati ‘‘Ubu haje kampani ishinzwe iby’umutekano ubwo rero ndumva iyo kampani ari na yo yakwigurira imodoka, turasaba ko ayo mafaranga twakwa yo kugura imodoka byarekera noneho ya kampani yatsindiye isoko ryo gucunga umutekano akaba ari na yo izayigurira.’’
Undi mugore utuye mu Kagari ka Cyanya we yagize ati ‘‘Ese Leta ifite imodoka nke ku buryo bajya mu baturage ngo buri rugo ni 5000 Frw, twebwe twumva nta muturage ukwiriye kwakwa amafaranga yo kugura imodoka. Ubu se niba ndya ari uko nakoreye 1000 Frw nzayatanga mburare rwose nibabireke.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko igitekerezo cyo kugura imodoka y’Umurenge wa Kigabiro cyari kimaze igihe mu Nteko z’abaturage bakivuga ndetse no mu muganda, bituma Inama Njyanama ifata umwanzuro w’uko iyo modoka yagurwa.
Ati ‘‘Inama Njyanama y’Umurenge wa Kigabiro yaje guterana na yo ku busabe bw’abo baturage benshi bavugaga icyo kibazo ko ari cyo babona cyafasha umurenge w’Umujyi wa Kigabiro mu gukurikirana umutekano. Inama Njyanama iza kwemeza ko buri rugo rwagira umusanzu rutanga hakazagurwamo imodoka ikajya ifasha mu kuzenguruka hose ikurikirana umutekano ikanakurikirana uwateza umutekano muke.’’
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abaturage basaba ko ibyo kugura iyi modoka byahagarara kuko baturiye inzego z’umutekano atari byo kuko ngo niba ari urugo rumwe cyangwa ebyiri zituriye Polisi atari ingo zose zigize uyu Murenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!