Bamwe basanzwe mu cyumba cyerekanirwamo imikino abandi bane basangwa mu mikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini.
Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame ntibyemewe. Aba bafashwe babirenzeho bajya kureba imikino.
Imikino yabaye mu ijoro ryakeye yahuzaga Manchester United na FC Barcelona ndetse na Ajax na Juventus.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab Ati" Hafashwe abantu batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu. Bane bakaba bari abakozi ba Betting bari bafunguye bitemewe naho abandi babiri bo basanzwe bari kwerekana imipira y’i Burayi. Bose baganirijwe n’ubuyobozi nyuma bararekurwa. Naho abandi basanzwe muri salle baganirijwe n’ubuyobozi bahita barekurwa."
TANGA IGITEKEREZO