00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abana babiri barohamye barapfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 June 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Abana babiri bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana barimo ufite imyaka icumi na 12 barohamye mu cyobo cyahoze gicukurwamo amabuye ariko cyari cyariretsemo amazi, ubwo bajyaga kuhogera birangira bapfiriyemo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 bibera mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Karitutu mu Murenge wa Muhazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko icyo cyobo barohamyemo cyari cyaracukuwe n’abahacukuraga amabuye, nyuma yo guhagarikwa ngo amazi yaturukaga i musozi akuzuramo ku buryo cyari cyarabaye nk’icyuzi gihangano.

Yagize ati “Hari ikirombe cyacukurwagamo amabuye yo kubaka, baza kugihagarika noneho uwagikoreshaga ntiyagisiba, imvura yagwa amazi akajya amanuka ku musozi akagenda akareka muri cya cyobo. Abana rero bagiye kuvomayo amazi ari abana batanu, batatu baravoma baragenda abandi babiri basigara boga baza kurohama.’’

SSP Twizeyimana yavuze ko Polisi yabimenye nijoro ifatanya n’abaturage imirambo ya ba bana ikurwamo ijyanwa ku bitaro bya Rwamagana gusuzumwa. Yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutumizaho uwo mugabo wakoreshaga icyo cyobo yahagarikwa ntagisibe kugira ngo atange ibisobanure.

SSP Twizeyimana yasabye kandi ababyeyi kutohereza abana ku byuzi, ibiyaga n’ahandi hantu hateye impungenge bonyine kuko baba bashobora kuhahurira n’ibibazo hamwe ntibashobore kubona ubutabazi bwihuse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages