00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Babiri bafungiwe kwiyita abapolisi bakaka abaturage ruswa

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 26 Mutarama 2016 saa 10:35
Yasuwe :

Abagabo babiri bafatiwe na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana nyuma yo gutekera umutwe umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro biyita ko ari abapolisi, bakamusaba amafaranga ya ruswa bavuga ko acuruza kanyanga.

Aba bagabo bafashwe tariki ya 24 Mutarama 2016, ubwo bashyiraga iterabwoba ku muturage bamubwira ko ari abapolisi bakamwaka amafaranga kuko ateka kanyanga nk’uko byagaragajwe na Polisi y’Igihugu.

Umugabo watswe ruswa yagize ati “Baje iwanjye ari bane mu gihe cya saa kumi n’ebyiri bari mu modoka y’ivatiri, binjira mu iduka umugore wanjye arimo gucuruza. Biyitaga abapolisi ku buryo umwe muri bo yavugaga ko akuriye ubugenzacyaha mu Karere ka Rwamagana.”

Yakomeje avuga ko bari bambaye imyenda yabo isanzwe itari iy’akazi ka polisi, bagasaba umugore we amafaranga ya ruswa bavuga ko bafite amakuru ko acuruza kanyanga.

Umugore yabahaye ibihumbi bitanu ariko bavuga ko ari macye, biba ngombwa ko ahamagara umugabo we. Akihagera, nawe bamubwiye ko ari abapolisi bamusaba amafaranga kugira ngo batamujyana kumufunga bamushinja gucuruza kanyanga.

Abonye ibintu bikomeye yemeye kubaha amafaranga ibihumbi 50, maze bamushyira mu modoka bari bafite bajya kuyabikuza kuri banki ahita ayabaha.

Bakimara gufata aya mafaranga bahise bagenda ariko baza gufatirwa ahitwa i Ntunga berekeza mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko hari umuturage wabatanzeho amakuru kuri Polisi yo muri aka Karere.

Babiri muri bo bari mu maboko ya Polisi, abandi babiri bavuye mu modoka bariruka bakimara kubona ko ibyabo byamenyekanye, bakaba barimo gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko abo bagabo bigize abapolisi hari ahandi hantu hatatu bari babanje kunyura baka abaturage amafaranga, bakababwira ko bafite amakuru ko bacuruza kanyanga. Hari n’aho batwaye umuturage ibihumbi 150.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, abaturage bakaba basabwa gukomeza ubufatanye buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru y’abantu bakora ibikorwa bidasobanutse hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha batandukanye.

Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’i 5,nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Biyitaga abapolisi bakaka abaturage ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .