Ndizeye yafatiwe mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Bunyunju ho mu Murenge wa Kivumu muri iki cyumweru gishize. Ni nyuma y’amakuru yatanzwe ko ari kwidegembya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko nta muntu ushobora gucika ubutabera bw’u Rwanda ngo bihere.
Ati “Nibyo uwo muntu turamufite kuri polisi. Ni icyaha bikekwa ko yakoze mu 2019. Yari yaratorokeye mu Mujyi wa Kigali, aza gufatirwa mu bindi byaha yoherezwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, asoje kugororwa ni bwo yagarutse iwabo aza gufatwa ari na byo ari kubazwa.”
Kuri ubu Ndizeye afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.
Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kemena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!