00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Uvuye kugororerwa Iwawa akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 18 March 2025 saa 10:02
Yasuwe :

Ndizeye Eric wo mu Karere ka Rutsiro, umaze iminsi 10 avuye kugororerwa Iwawa yatawe muri yombi aho akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu, yakoze mu myaka itandatu ishize.

Ndizeye yafatiwe mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Bunyunju ho mu Murenge wa Kivumu muri iki cyumweru gishize. Ni nyuma y’amakuru yatanzwe ko ari kwidegembya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko nta muntu ushobora gucika ubutabera bw’u Rwanda ngo bihere.

Ati “Nibyo uwo muntu turamufite kuri polisi. Ni icyaha bikekwa ko yakoze mu 2019. Yari yaratorokeye mu Mujyi wa Kigali, aza gufatirwa mu bindi byaha yoherezwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, asoje kugororwa ni bwo yagarutse iwabo aza gufatwa ari na byo ari kubazwa.”

Kuri ubu Ndizeye afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kemena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .