00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umwarimu arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 August 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Umwarimu w’imyaka 30 usanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Gahondo, riherereye mu Karere ka Rutsiro, arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13 agahita atoroka.

Uyu mwana bivugwa ko yasambanyijwe kuwa 13 Kanama 2022 mu masaha ya saa saba z’amanywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yemeje aya makuru avuga ko uyu mwarimu arimo gushakishwa ku bufatanye n’inzego zose.

Ati “Uyu mwarimu akimara kumenya ko amakuru yatanzwe kuri RIB yahise atoroka ariko ubu turimo kumushakisha kugira ngo aryozwe icyaha akekwaho, Ababyeyi b’umwana batanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, umwana nawe akaba yajyanywe ku bitaro bya Murunda kwitabwaho.”

Yakomeje asaba abarimu kurangwa n’indangagaciro na kirazira no kuba abarezi beza bakazirikana ko barerera Igihugu cyababyaye ntibonone abo barera.

Mu ntara y’Iburengerazuba muri uyu mwaka hakomeje kugaragara abarimu bakekwaho gusambanya abana bashinzwe kurera. Mu cyumweru gishize mu karere ka Nyamasheke umwarimu wigisha isomo ry’ubutabire mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga. Ni mu gihe muri Gicurasi 2022 nabwo mu Karere ka Rubavu umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 yigishaga amasomo y’ikigoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages