00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umwana w’imyaka 16 yarohamye mu Kivu arapfa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 April 2025 saa 03:51
Yasuwe :

Uwimbabazi Sandrine w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rutsiro yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa.

Byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro ho mu Mudugudu wa Gitwa.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 26 Mata 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE ko Uwimbabazi yarohamye ubwo yari yagiye gusura bagenzi be bigana kuri G.S Murama.

Ati “Bajyanye koga mu Kivu we ahita arohama. Abo bajyanye bahise batabaza, umwe mu bari imusozi aza kubatabara, amukuramo ariko asanga yamaze gupfa.”

Gitifu Bisengimana yasabye abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama, avuga ko n’iyo umuntu yaba asanzwe azi koga ashobora kugira ibibazo byatuma arohama.

Umurambo wa Uwimbabazi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umwana w’imyaka 16 w'i Rutsiro yarohamye mu Kivu arapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .