Byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro ho mu Mudugudu wa Gitwa.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 26 Mata 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE ko Uwimbabazi yarohamye ubwo yari yagiye gusura bagenzi be bigana kuri G.S Murama.
Ati “Bajyanye koga mu Kivu we ahita arohama. Abo bajyanye bahise batabaza, umwe mu bari imusozi aza kubatabara, amukuramo ariko asanga yamaze gupfa.”
Gitifu Bisengimana yasabye abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama, avuga ko n’iyo umuntu yaba asanzwe azi koga ashobora kugira ibibazo byatuma arohama.
Umurambo wa Uwimbabazi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!