00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umurambo w’umugabo wasanzwe impande y’akabari

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 8 May 2025 saa 06:37
Yasuwe :

Umurambo w’umugabo witwa Tuyisenge Elisée wari ufite imyaka 30, wasanzwe iruhande rw’akabari mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo ho mu Mudugudu wa Nyarubande, mu Karere ka Rutsiro, babiri batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, tariki 8 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa kumi z’igitondo.

Uyu murambo wabonywe n’abagore babiri bari bagiye mu kazi aho bakorera muri kampani icukura amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wasanzwe nta gikomere.

Ati “Umurambo wabonetse nta gikomere ari na byo byaduteye urujijo byahise bidusaba ko woherezwa kuri Rwanda Forensic Institute kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ba nyir’akabari bari baraye bamubonye ndetse bamuha icyo kunywa ari na yo mpamvu mu rwego rwo gukusanya amakuru bafashwe uko ari babiri ngo bakorweho iperereza.

Abafashwe babiri bahise bajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Rugabano iherereye mu Karere ka Karongi.

Nta minsi ibiri irashira, kuko kuwa 6 Gicurasi, umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie wo muri uyu Murenge wasanzwe mu ishyamba bigakekwa ko yapfuye yishwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .