00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umugabo yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 8 June 2025 saa 04:53
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 46, wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye. Ni mu gihe Ubuyobozi buvuga ko iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu rigikomeje.

Byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Nkira ho mu Mudugudu wa Munanira, ku mugoroba wo ku wa 7 Kamena 2025 mu masaha y’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye IGIHE ati “Twamenye ayo makuru ku gicamunsi cy’ejo hashize, abo mu muryango we n’abaturanyi bahamya ko nta makimbirane akabije yarangwaga muri urwo rugo. Gusa iperereza riracyakomeje.”

Gitifu Munyamahoro yasabye abaturage kujya abatanga amakuru ku gihe, haba hari ibibazo ubuyobozi bukabafasha kubikemura bitaragera ubwo umuturage abura ubuzima.

Umurambo w’uwo mugabo wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda gukorerwa isusumwa mbere y’uko ushyingurwa.

IGIHE yamenye ko asize umugore n’abana batanu ndetse mu muryango we nta makimbirane yaharangwaga, uretse uburwayi yari afite bw’igicuri.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages