Ibi byabaye ku mugoroba wat ariki 26 Kamena 2026, Saa kumi z’amanywa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje ho mu Mudugudu wa Rusisiro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yabwiye IGIHE ati “Yagiye kwiba amabuye y’agaciro mu gisimu kitemewe kiramugwira, bagenzi be bagerageza kumutabara ariko ku bw’amahirwe make akurwamo yapfuye.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kubera ko buhitana ubuzima bwabo ndetse bukanagira ingaruka zikomeye mu kwangiza ibidukikije.
Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!