Byagarutsweho ubwo abakozi bayo n’ibigo biyishamikiyeho basuraga ibigo by’amashuri birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Kavumu, urwa Bushaka, Karugarika n’ibindi, mu bukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.
Muri ubu bukangurambaga, bareba ibintu bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi birimo gucunga nabi ibikoresho n’umutungo, gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara inda zitateganijwe, imyitwarire mibi y’abana n’ibindi.
Abakozi ba Mineduc babwiye ababyeyi n’abarimu ko uburezi bufite ireme bushingiye ku bintu byinshi birimo ikinyabupfura, kwigisha neza nk’abigisha abana babo, isuku n’ibindi kandi ko aribo babifitemo uruhare rukomeye.
Umwe muri abo bakozi ba Mineduc witwa Kayitaba Abdul yabwiye ababyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karugalika ati “Inshingano za mbere kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho ribanza gupfira mu rugo. Turabasaba ngo amaraso yanyu, abana banyu mwongere musubire kuri za ndangagaciro zo kurera neza.”
Uwitwa Habimana Jacques yabwiye abarimu bo ku bigo bitandukanye basuye basanze ibitsindisha abana bose mu cyiciro rusange n’ayisumbuye, ababwira ko ntacyo abarusha ahubwo nabo babigeraho.
Ati “Ni ishuri ridafite umurimo, twaragiye dusiga imodoka hasi tuzamukayo n’amaguru (Kubera umuhanda mubi) ariko kubera ubwitange bw’abarimu baho, abanyeshuri bo mu wa Gatandatu batsinda neza.”
Yakomeje ababwira ko uretse ubwitange bagomba kugira mu kwigisha barebeye kuri icyo kigo, bakwiye no kurera abana nk’abarera ababo cyangwa abazavamo abarimu bazabigishiriza abana, bakita ku gukumira abanywa ibiyobyabwenge, gukumira abatwara inda zitateguwe, kwita ku isuku, gushakira hamwe ibanga bakoresha nabo bagatsindisha n’ibindi.
Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Bavuga Jean Damascène , yabwiye ko yababajwe n’uko yazengurutse mu mashuri atandukanye agasanga abanyeshuri benshi ntibazi kwandika.
Yagize ati “Mu byumba bimwe twagezemo twasanze rimwe na rimwe abana ugereranije n’icyiciro bigamo bandika nabi, nabo ibyo bandika ntibabasha kubisoma. Ni ikibazo kijyanye n’ireme ry’uburezi, tugashishikariza abarimu ko bashaka uko bafasha abana kugira ngo bamenye kwandika neza kandi banabashishikarize kubisoma, babakurikirane, ikindi noneho tukanakangurira ababyeyi kugira ngo nabo bagire uruhare mu burere bw’abana babo, babafasha gusubiramo ibyo bize neza.”
Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO