00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Inkuba yahitanye umugore wari iwe

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 20 April 2025 saa 06:36
Yasuwe :

Umugore witwa Izabayo w’imyaka 28 wo mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Magaba ho mu Mudugudu wa Gakomeye, kuri uyu wa 20 Mata 2025 mu masaha ashyira Saa Saba z’amanywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uru rupfu rwatunguranye.

Ati "Uru rupfu rwatunguranye mu mvura yagwaga ubwo inkuba yakubitaga umudamu witwa Izabayo wari iwe mu rugo ahita apfa, yasize abana babiri n’umugabo."

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu rugo rwe, hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo ruhagere rukore iperereza ku cyateye urupfu, umurambo ubone kujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minema, ACP. Egide Mugwiza aherutse gutangariza IGIHE ko inkuba ari ikibazo by’umwihariko mu bice by’icyaro, kuko mu bice by’imijyi usanga inyubako nyinshi zifite imirindankuba.

Umugore wo mu Karere ka Rutsiro yakubiswe n'inkuba ahita apfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .