Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Magaba ho mu Mudugudu wa Gakomeye, kuri uyu wa 20 Mata 2025 mu masaha ashyira Saa Saba z’amanywa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uru rupfu rwatunguranye.
Ati "Uru rupfu rwatunguranye mu mvura yagwaga ubwo inkuba yakubitaga umudamu witwa Izabayo wari iwe mu rugo ahita apfa, yasize abana babiri n’umugabo."
Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu rugo rwe, hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo ruhagere rukore iperereza ku cyateye urupfu, umurambo ubone kujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minema, ACP. Egide Mugwiza aherutse gutangariza IGIHE ko inkuba ari ikibazo by’umwihariko mu bice by’icyaro, kuko mu bice by’imijyi usanga inyubako nyinshi zifite imirindankuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!