Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika ho mu Mudugudu wa Nyarusuku, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ku isaha ya Saa 13h30’.
Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yerekezaga i Karongi yagonganye n’indi yavaga i Karongi yerekeza i Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye IGIHE ko nta muntu wapfuye ahubwo hakomeretse abantu 14.
Ati “Nibyo koko impanuka yabaye, ikomerekeramo abantu 14, abakomeretse bikabije bane bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye, abandi bagera ku icumi bakomeretse byoroheje bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru icyateye iyi mpanuka cyari kikiri gukorwaho iperereza.
Yaboneyeho kwibutsa abatwara abantu ko bisaba ubushishozi n’ubunyamwuga, bakirinda uburangare, birinda gutwara bafite umunaniro, bakagendera ku muvuduko wagenwe, kandi bakibuka kubungabunga ubuzima bw’abo batwaye kuko nta kibusimbura.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!