00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Impanuka ya Coaster ebyiri yakomerekeyemo 14

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 10 May 2025 saa 11:26
Yasuwe :

Imodoka ebyiri zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagonganiye mu Karere ka Rutsiro, abagera kuri 14 bakomerekera muri iyi mpanuka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika ho mu Mudugudu wa Nyarusuku, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ku isaha ya Saa 13h30’.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yerekezaga i Karongi yagonganye n’indi yavaga i Karongi yerekeza i Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye IGIHE ko nta muntu wapfuye ahubwo hakomeretse abantu 14.

Ati “Nibyo koko impanuka yabaye, ikomerekeramo abantu 14, abakomeretse bikabije bane bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye, abandi bagera ku icumi bakomeretse byoroheje bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru icyateye iyi mpanuka cyari kikiri gukorwaho iperereza.

Yaboneyeho kwibutsa abatwara abantu ko bisaba ubushishozi n’ubunyamwuga, bakirinda uburangare, birinda gutwara bafite umunaniro, bakagendera ku muvuduko wagenwe, kandi bakibuka kubungabunga ubuzima bw’abo batwaye kuko nta kibusimbura.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye
Abantu 14 bakomeretse barimo n'abakomeretse bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .