00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Imiryango 700 ibanye mu makimbirane igiye gufashwa kuyavamo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 August 2026 saa 09:49
Yasuwe :

Abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Rutsiro biyemeje kunga imiryango 732 yo muri aka karere ibanye mu makimbirane, mu rwego rwo gukumira ibibazo bibangamiye ingo birimo guta amashuri kw’abana, igwingira n’inda ziterwa abangavu.

Ni nyuma y’aho isesengura riherutse gukorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro rigaragaje ko ugereranyije n’umwaka wa 2025 muri aka karere ingo zibanye mu makimbirane zagabanutse zigera kuri 732 zivuye kuri 1062.

Mu mpamvu zitera ayo makimbirane harimo ubusinzi, ubushoreke n’ubuharike, no kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo.

Mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rutsiro, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere, Barayavuga Speciose yagaragaje ko mu byo bishimira bagezeho harimo amatsinda 500 afasha abagore mu kubitsa no kugurizanya, gusubiza mu ishuri abana 256 bari bararitaye, kwigisha abagore 1.549 gukoresha ikoranabuhanga, guhugura abagore 2.587 ku kwihangira imirimo, kubakira ubwiherero imiryango 107, gutera ibiti by’imbuto 1.422, no gukura ingo zirenga 300 mu zibanye mu makimbirane.

Ati “Icyadufashije kugabanya ingo zibanye mu makimbirane ni ukubegera tukaganiriza abagore ukwabo n’abagabo tukabaganiriza ukwabo, twamara kumva impande zombi tukabona kubahuza no kubagira inama”.

Abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Rutsiro batangije gahunda bise “Ntabe arinjye urusenya” aho mu kwirinda amakimbirane yo mu ngo bahera mu ngo zabo kugira ngo hato batazajya kujya kunga ingo zibanye mu makimbirane kandi nabo iwabo atari shyashya.

Barayavuga ati “Icyo tugiye gukora mu gufasha imiryango ikibanye mu makimbirane ni ukongera imbaraga mu buryo dusanzwe dukoresha kugira dufashe imiryango 732 ikibanye mu makimbirane kuyavamo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yagaragaje amakimbirane yo mu ngo nk’umuzi w’ibindi bibazo bibangamiye ingo zo mu karere ka Rutsiro.

Ati “Mu bibazo bibangamiye imiryango mu Karere ka Rutsiro harimo ikibazo cy’amakimbirane mu ngo, abana bata amashuri, abana bagaragara mu mirire mibi ibyo nibyo tugiye kwibandaho mu kubaka umuryango kugira ngo ushobore kandi utekane”.

Mu bibazo bibangamiye imiryango mu Karere ka Rutsiro harimo ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda kuko bavuye kuri 86 mu 2024 bagera kuri 106 mu 2025. Umuto mu bangavu batewe inda mu 2025 yayitewe afite imyaka 14. Ni mu gihe batewe inda 2025 abamaze kubona ubutabera ari 49.

Abagore bo mu Karere ka Rutsiro bishimira uruhare bakomeje kugira mu kugabanya ibibazo bibangamiye imiryango
Abagore bo mu Karere ka Rutsiro bibumbiye mu matsinda bavuga ko bikomeje kubateza imbere
Meya w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative ashima uruhare rw’abagore mu gukemura ibibazo bibangamiye imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages