00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Hagiye kuzura urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga Kilowatt 742

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 February 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro hari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Kore, biteganyijwe ko ruzatangira gutanga amashanyarazi bitarenze Gicurasi 2025.

Uru rugomero ruri kubakwa mu Kagari ka Rugeyo byari biteganyijwe ko rwakabaye rwaruzuye, ariko rwiyemezamirimo yahuye n’imbogamizi zitamuturutseho, bituma imirimo itarangirira ku gihe cyari giteganyijwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG ishami rya Rutsiro, Maurice Rugaba yabwiye IGIHE ko uru rugomero ruzatanga kilowatt 742.

Ati “Biteganyijwe ko izi kilowatt 742 zizongerwa mu muyoboro mugari bitarenze Gicurasi 2025”.

Imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi yahaye akazi abaturage basaga 200, ku buryo bwa buri munsi mu gihe cy’imyaka ibiri umaze ushyirwa mu bikorwa.

Rwiyemezamirimo yavuze ko imirimo yo kubaka uru rugomero iri gusatira umusozo kuko hasigaye gufunga imashini zibyaza amazi ingufu z’amashanyarazi. Izo mashini nazo zamaze kugera ku rugomero. Hategerejwe abakozi b’uruganda rwatanze izo mashini ngo baze kuzifunga.

Politike y’urwego rw’ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.

Izi kilowatt 742 zizajya zikorwa n’uruganda rwo ku muyoboro wa Kore zifite ubushobozi bwo gucanira ingo ziri hagati ya 1000 na 1500.

Biteganyijwe ko imirimo yose izarangira itwaye ingengo y’imari irenga miliyari 2,3Frw.

Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzatangira gutanga amashanyarazi bitarenze Gicurasi 2025
Inzu izajya ikusanyirizwamo amashanyarazi y'urugomero rwa Kore
Mu Karere ka Rutsiro hagiye kuzura urugomero rw'amashanyarazi ruzatanga kilowatt 742

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .