Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira, ku wa 28 Kamena 2026.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore yahamagaye uyu mwana w’umukobwa kuri telefone ngo aze amubwire hafi y’iwabo mu masaha ashyira Saa 20:00 amushukisha biscuit, abona kumusambanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yabwiye IGIHE ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi, ndetse uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga kugira yitabweho.
Ati “Amakuru twakiriye ni uko uyu musore yahamagaye umwana w’umukobwa akamusanga hafi y’iwabo akamushukisha biscuit akamujyana mu gashyamba akamusambanya, umwana nawe yageze mu rugo ahita abitekerereza papa we, na we ahita atabaza irondo n’inzego z’ibanze uyu musore atabwa muri yombi.”
Umwana w’umukobwa yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro nyuma aza koherezwa ku bitaro bya Murunda, kugira ngo akomeze kwitabwaho. Mu gihe umusore afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Rusebeya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!