Uwo mugabo yafatiwe mu cyuho arimo kumusambanyiriza iwabo. Abafashe uwo mugabo bahise bahamagaza inzego z’umutekano zimuta muri yombi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Mpirwa Migabo, yemeje aya makuru.
Ati “Amaze amajoro abiri afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana ufite imyaka 16. Yafatiwe mu rugo rw’iwabo w’umukobwa bamuguye gitumo arimo gusambanya umukobwa wabo baratabaza maze Irondo riratabara’’.
Mpirwa yasabye abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abaturage birinde ibyaha, kandi bareke kugira uruhare mu kunga abagize uruhare mu cyaha cyo gusambanya umwana.
Umukobwa wahohotewe yajyanywe ku bitaro bya Murunda ngo yitabweho mu gihe ukekwa ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruhango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!