Iby’uyu mupadiri byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komini Mabanza na Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye ku musozi wiciweho Abatutsi basaga 9600.
Ku wa 13 Mata 1994 ni bwo ku Musozi wa Nyamagumba wahoze witwa Gitwa hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na Padiri Mukuru Mendelo Gabriel wayoboraga Paruwasi Crête Congo Nil.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko bibabaje cyane kuba Padiri Mendelo ataratabwa muri yombi, kuko yagize uruhare rukomeye mu kwicisha Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Nyamagumba, no kwicisha Abagogwe bari bahungiye kuri Komini ya Rutsiro mu 1992.
Yavuze ko uyu mupadiri yagize uruhare mu guhatira ko Abagogwe bari bahungiye ubwicanyi kuri Komini Rutsiro mu 1992 kwemera gusinya ko ari imvururu zisanzwe.
Yavuze ko Padiri Mendelo Gabriel yari umunyamuryango w’Ishyaka rya CDR, ibyamuhaga gukorana n’abicanyi ku buryo bweruye, ari na byo byatumye abasaga 9.600 baburira ubuzima ku musozi wa Nyamagumba.
Ku wa 12 Mata 1994 uwo mupadiri yatumye umuntu kujya kumubarira Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba.
Ati “Byari ukugira ngo bamenye umubare wabo babone uko bajya gushaka izindi mbaraga mu Nterahamwe zo mu zindi komini, babone uko baza kwica Abatutsi kuko bari bakomeje kwirwanaho.”
Ni na ko byagenze kuko hakusanyijwe Interahamwe zo muri komini za Gisenyi, Nyamyumba, Kayove, Rutsiro, Ramba, Satinsyi, Giciye na Mabanza yari ituriye uyu musozi.
Niyonsenga ati “Nka IBUKA twifuza ko akwiriye kugezwa imbere y’ubutabera kuko yanakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari.”
Niyonsenga yasabye ko Leta y’u Rwanda yabafasha uyu mupadiri agashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, akaburanishwa imbona nkubone kuko byatanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwimana Emmanuel warokokeye ku Musozi wa Nyamagumba yavuze ko uwari Padiri Mendelo Gabriel akwiriye gufatwa akaryozwa ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Mendelo Gabriel yari umuntu mubi cyane kuko yanambaye n’ingofero za CDR, ibye birazwi kuko n’Inkiko Gacaca zamukatiye gufungwa burundu gusa yagiye yihinduranya amazina. Kudafatwa ngo abazwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukunyagwa zigahera. Inzego zitureberera zazadufasha na we agafatwa.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, mu Karere ka Rutsiro rwubatswe ku musozi wahoze witwa Gitwa hanahoze Chapelle ya Kiliziya Gatolika. Ni cyo cyateye Abatutsi bahahungiye kwizera intumwa ya Padiri Mendelo Gabriel bakavuga umubare wabo, icyakora cya cyizere kikaraza amasinde abarenga 9600 barahicirwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!