Babibabwiye ubwo abo bakozi basuraga ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Rutsiro birimo icya Syiki na Murama, mu bukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.
Muri ubwo bukangurambaga bareba ibintu bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi birimo gucunga nabi ibikoresho n’umutungo, gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara inda zitateganijwe, imyitwarire y’abanyeshuri n’ibindi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya Syiki, Hitimana Etienne, yavuze ko mu myaka itanu ahamaze yasanze hari ikibazo cy’imikoranire mibi y’ababyeyi n’abarezi.
Yagize ati “Igihe abarezi bifuje gucyaha abana kugira ngo babatoze umuco wo gukurikirana amasomo nkuko bikwiye no kugira ngo batandukane n’abatari mu ishuri, hari ababyeyi usanga batabiha agaciro aho kubyumva bagashaka kurushya umwarimu ngo ajye mu mategeko kwisobanura impamvu yakoze ku mwana amucyaha.”
Yakomeje avuga ko hari ababyeyi bifuza ko umwarimu wacyashye umwana abaha indishyi, icyo bise igikoma cy’umwana. Yatanze urugero rw’umwe wasize imikoni aho umwarimu yakubise umwana we kugira ngo habyimbe bamuhane, asaba ko Minisiteri y’Uburezi yakwereka ababyeyi agaciro ko gucyaha umwana.
Yongeye ati “Hari ababyeyi bagiye bajyana abarimu kuri Polisi kwisobanura, ugasanga yatakaje umwanya amaherezo bikaza kugaragara ko yakoraga inshingano ze. Ibyo rero tubibona nk’igihombo kuko umwarimu aba yataye abandi bana agiye kwisobanura kandi agatangira kwitinya ku nshingano zo gushyira igitsure ku mwana.”
Umwe mu barimu witwa Nyirahabimana warezwe ndetse akanahohoterwa kubera gucyaha umunyeshuri yabwiye IGIHE ati “Kiriya kibazo cyabayeho kandi kiracyabaho cyane, kinahora cyisubiramo kuri iki kigo.”]
“Nka njye byambayeho twagiye ducyaha abana, twagera ruguru tugasanga badutangiriye, byasabye ko Polisi ihaguruka iza kugikirikirana.”
Nyirahabimana yakomeje avuga ko bidakemutse, bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi kuko abarimu batazongera gucyaha no gukurikirana abanyeshuri uko bikwiye.
Perezida wa Komite y’ababyeyi barera kuri iri shuri rya Syiki, Ndagiyimfura Joseph, yavuze ko ababyeyi nk’abo bahari asaba ko hajya hakorwa inama z’ababyeyi bakabagira inama kuko baba bahemukira abana.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Syiki, Nkurunziza Gervais, yavuze ko bagerageje kumvikanisha ababyeyi n’abarimu mu nama z’ababyeyi kandi ko bemeranije ko abarimu bashobora gucyaha abana nk’uko umubyeyi ahana umwana we.
Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe uburezi mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga, Bavuga Jean Damascène, yavuze ko icyo kibazo cyagiye kivugwa, asaba abarimu kugira inama za kibyeyi abana kuko nabo ari ababyeyi, bakirinda kubaha ibihano byo gukubita n’ibibatesha agaciro kuko atari byiza.
Abakozi ba Mineduc bavuze ko hari ingamba nyinshi zafatirwa abo bana zitarimo kubahanisha ibihano biremereye n’ibikomeretsa umubiri, bongeraho ko ibyo bibazo bakwiye kubishakira umuti mu nama z’ababyeyi no kunenga abo batifuza ko abana babo bahanwa.
Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO