Hagaragaye amakosa y’imyubakire nko gukoresha isima nkeya n’umucanga mwinshi, ku buryo byageze aho ubuyobozi butegeka ko ayo mashuri ashyirwa hasi, akubakwa bundi bishya.
Abafunzwe barimo Hakizimana Fulgence ushinzwe inyubako z’amashuri mu Karere, Majyambere Jonas ushinzwe uburezi mu murenge wa Boneza na Mbabare Jean Paul ushinzwe kubaka Ishuri ribanza rya Kinunu.
Bafunzwe nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Mulindwa Samuel, aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira, bahagiriye, basanga hakoreshejwe sima nke n’umucanga mwinshi, hamwe n’andi makosa menshi y’imyubakire.
Nyuma yo gusura aka Karere, abayobozi bemeje ko aya mashuri asenywa akongera kubakwa bushya.
Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko bakurikiranweho gukoresha nabi umutungo wa leta ubwo bubakaga ishuri ribanza rya Kinunu.
Ati “Bafashwe tariki 16, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungu ufitiye rubanda akamaro ubwo bubakaga ishuri ribanza rya Kinunu riherereye mu Murenge wa Boneza akarere ka Rutsiro, ejo nibwo dosiye zabo twazishyikirije Ubushinjacyaha.”
Yakomeje asaba Abanyarwanda gucunga neza umutungo wa leta, kuko RIB itazihanganira umuntu wese uzanyereza umutungo wa Rubanda.
Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3 000 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!