Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yabwiye IGIHE ko abateye urugo rw’uyu mucuruzi bagera kuri bane ndetse umwe yamumenye ku buryo yamaze gutabwa muri yombi
Yagize ati “Nibyo bateye mu rugo rw’umucuruzi ucuruza amatungo magufi uyakura inaha akayohereza Mahoko ubwo bakindaguranye bamutema ku maboko ariko yabashije kumenyamo umwe uba mu Murenge wa Nyundo.”
Yakomeje avuga ko mu gitondo ubuyobozi na Polisi ndetse na DASSO babyukiye mu mukwabo ndetse uyu mugabo bivugwa ko yari kumwe n’abandi bateye uyu mucuruzi akamumenya bamutaye muri yombi banamufatana amafaranga mu rugo rwe.
Yongeyeho ko uyu mucuruzi yajyanywe ku Kigo Nderabuzima aravurwa ku buryo yahise ataha ndetse uyu mugabo bikekwa ko yari kumwe n’itsinda ryamuteye ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!