Amakuru agera ku IGIHE ni uko ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, ahagana saa moya za nimugoroba.
Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Mwimerere yatangarije umunyamakuru ko muri uyu muryango bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku butaka, ashobora kuba ariyo ntandaro y’uru rupfu.
Ati “Yaje yitwaje umupanga atemagura nyirasenge na se wabo, bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.”
Abishwe ni Nangwahose Benedigito w’imyaka 56 na Mukamudenge Suzana wari ufite 52 nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Janvier Habiyaremye.
Ati “Abitabye Imana bari basanzwe babana n’uwabishe. Ku mugoroba w’ejo, uyu mugabo yasanze se wabo na nyirasenge, arabatema abaziza amasambu aziko agomba kuzayasigarana.”
Abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Mibirizi mu gihe uyu mugabo wabishe yatawe muri yombi akajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye.



















TANGA IGITEKEREZO