Ni kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017 ubwo uyu musore yarogwaga agahinduka nk’umusazi akirukanka, uwamuroze yahise acika ariko aza gufatwa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano nyuma aramurogora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura,Tuyishime Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko bakimufata yahise ajya kuvura uwo musore.
Yagize ati "Ni umuntu wari waroze umuntu arasara, uwo yaroze amwirukaho, tukajya tugerageza kumukomeza tukamujyana no kwa muganga ariko bigafata ubusa. Uwamuroze aza gutoroka naho uwarozwe akagenda asenyagura ibintu. Dufatanyije n’ingabo,twaje kugira amahirwe uwari wamuroze yemera kumuvura, aramurogora bambwira ko yakize. Ni ibintu yari yatabye mu rugo rwabo arabitaburura ahita akira."
Uyu warozwe yari yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura no ku bitaro bya Mibirizi ariko agaruwe mu rugo aba aribwo avurwa n’uwamuroze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri uwari warozwe nibwo ngo yabyutse ari muzima.
Bamwe mu baturage bavuga ko umusore warozwe yiga mu mashuri yisumbuye, bikavugwa ko uwamuroze yaba yari afitiye ishyari umuryango w’uwo musore, kuko mu bana be nta n’umwe wiga.



















TANGA IGITEKEREZO