00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, yitwaza ko amutegurira kuba umugore

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 26 August 2026 saa 12:23
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Mudugudu wa Bugumya, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15, aho uyu mubyeyi yavugaga ko ari kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo.

Amakuru y’iki kibazo avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, ndetse akamushukisha amafaranga.

Uyu mwana kandi yatangaje ko nyuma yo kubona se akomeza kumuhohotera, yamubwiraga ko ari kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo.

Karisa Mathiew, umuturanyi w’uyu muryango yavuze ko uyu mwana yahise amakuru ayageza kuri mwarimu we n’undi mubyeyi .

Ati "Uyu mwana yahise abimenyesha mwarimu we witwa Sibomana Jean de Dieu usanzwe umwigisha ndetse n’undi mubyeyi witwa Umuhoza Domicienne n’abandi yivugira ko yabibwiye."

Uwimana Bonifirida yunzemo ati “Ni byo koko twabyumvise maze tujya kureba dusanga inzego za Polisi na RIB zaje maze zirabatwara, ntabwo twari tubizi ko abimukorera kandi ntabwo iwabo hagaragaraga amakimbirane."

IGIHE yamenye ko ikibazo kimaze kumenyekana, inzego bireba zafatanyije kugikurikirana, uyu mugabo ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo akorweho iperereza, mu gihe umukobwa we yajyanywe ku bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha.

Ati “Yego, ayo makuru twayamenye. Uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana we yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akorweho iperereza, na ho umwana we yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Mibilizi.”

Gitifu avuga ko uru rugo rutari rusanzwe ruzwiho amakimbirane, ariko akagira inama abaturage kwirinda ibyabangamira abagize umuryango.

Ati “Uru rugo nta makimbirane yarasanzwe arubarizwamo, ariko turagira inama abaturage kujya birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ushobora gusanga hari uburyo umugabo n’umugore batari basanzwe babana mu cyumba, wenda umugabo akifuza gushaka umufasha, agahitamo kujya ku mwana we. Nubwo wenda muri uru rugo atariko twabivuga, ariko ibyo ntawabura kubikeka.”

Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese ukorera umwana igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko gusambanya umwana ari icyaha, ugihamijwe n’urukiko agahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages