Abajyanama b’ubuzima bo muri Gitambi bahereye mu mwaka wa 2010 bashyira hamwe amafaranga, mu 2015 bakora uruganda rusya ibigori.
Imikorere yabo yaje gukomwa mu nkokora n’imashini isya ibigori bahawe na Minisiteri y’Ubuzima, yatwaraga umuriro mwinshi ungana n’amafaranga ibihumbi 300 kandi ntayo binjiza.
Mu 2017, abajyanama b’ubuzima bafashe umwanzuro wo gukodesha uruganda rwiyemezamirimo ariko nawe aza kunanirwa ararubasubiza.
Kuri ubu imyaka ibiri irihiritse urwo ruganda rudakora. Imashini bakoreshaga ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw, inzu ya miliyoni 40 Frw na transformateur ya miliyoni 80 Frw bahawe na Perezida wa Repubulika byose ntibiri gukoreshwa.
Ndahimana Epaphrodite yavuze ko izo mashini zatarwaga umuriro mwinshi cyane.
Ati “Imashini zacu zirya umuriro mwinshi ku buryo twishyuraga amafaranga ibihumbi magana atatu kandi ntayo uruganda rwinjiza. Twahisemo kuruha rwiyemezamirimo na we biranga, ubu ni nk’amatongo gusa, ibikoresho biri gupfa ubusa.”
Bamwe mu baturiye uru ruganda nabo bavuga ko ari igihombo kinini kuko bahabonaga akazi, bagasaba abatanze inkunga kuyikurikirana.
Havugimana Ildephonse yagize ati “Nahabonaga akazi, ku munsi nkabona igihumbi, aya ni amafaranga menshi yahatikiriye. Abatanze iyi nkunga bagombye kubikurikirana bakareba ukuntu ibi bintu byakongera gukora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ikibazo cy’urwo ruganda kizwi.
Yavuze ko bakoze inyandiko bakayoherereza ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira ngo rushakirwe umushoramari ashyiremo imashini nziza kuko bigaragara ko koperative yananiwe kurukoresha.
Umuyobozi w’Akarere w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE yavuze ko amakuru yari afite ari uko uruganda rwakodeshwaga ariko bagiye gukurikirana ikibazo.
Ati “Ntabwo nzi ibibazo biri mu mikorere y’uruganda nyir’izina, ikijyanye n’ibyo kuba rutwara umuriro mwinshi n’ibindi bibazo bidasanzwe ntabyo nzi rwose. Turaza kubikurikirana tumenye ibyari byo, njye nari nziko rufite urukodesha, turaza gukurikirana turebe.”
Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Gitambi igizwe n’abagera ku ijana.
Mu mishinga bafite, abajyanama b’ubuzima bo mu mirenge 18 y’Akarere ka Rusizi bari bamaze kwishyira hamwe ngo bazakore ubucuruzi bahuriyeho mu Mujyi wa Kamembe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!