Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mwarimu yari asanzwe afite amakuru y’uko uwo musore ajya amusambanyiriza umukozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Jean Pierre Ntawizera , yabwiye IGIHE ko koko uyu mwarimu yakubise uyu musore amuziza ko ajya amusambanyiriza umukozi wo mu rugo.
Yagize ati “Yamukubise ku mugoroba w’ejo ariko kugeza kuri iyi saha ikibazo kiri muri RIB naho uwakubiswe yagiye kwa muganga.”
Yakomeje avuga ko uyu mwarimu yababwiye ko yari afite amakuru y’uko uyu musore ajya amusambanyiriza umukozi.
Ati “We avuga ko yatashye amusanga iwe ariko akavuga ko hari igihe ajya amusambanyiriza umukozi ndetse bikaba ari umukozi we wabimubwiye. Ngo yigeze gutaha asanga barwanye ariko ntiyabimenyesha inzego z’ubuyobozi.”
Uyu mwarimu yabwiye IGIHE ko atari we wakubise uyu musore, ngo ahubwo yaguye ubwo yari arimo kumuhunga.
Ati “ Ntabwo namukubise ahubwo naratashye nsanga umwana yahindanye umukozi yikingiranye mu cyumba cy’abashyitsi, anyumvise ahita akingura uwo musore ari hanze, arambwira ngo muhe amafaranga ye yitahire abahungu bo muri aka gace batazamwica. Yambwiye ko uwo muhungu yamusabaga ngo baryamane.”
Ngo yahise ajya kubaza uwo musore impamvu yamuteye mu rugo rwe undi ahita agwa mu muhanda uri kubakwa hafi aho, arakomereka.
Bivugwa ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukurikirana iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!