Rusizi: Umwana w’imyaka 17 yakoze imashini ituraga amagi n’ipasi yo mu giti

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Niyigena Théogène wo mu Karere ka Rusizi yifashishije ibikoresho bishaje by’ibyuma, imbaho n’ibindi yabashije gukora imashini ituraga ikanararira amagi ndetse n’ipasi.

Uyu mwana w’imyaka 17 utuye mu Mudugudu wa Gatanga, mu Kagari ka Karenge, mu Murenge wa Rwimbogo, yakuze akunda gucokoza ibintu by’ibyuma akabyibazo akumva yabikora.

Mu kubyiruka kwe yakundaga kubona agaca gatwara imishwi y’inkoko bituma agira igitekerezo cyo gukora imashini ituraga amagi ikanayararira.

Ati “Ubwo nororaga inkoko mbere nkiri umwana, inkoko zaraturagaga uduca tugatwara imishwi, ngira igitekerezo cyo gukora imashini ituraga ikanayirera, bibanza kunanira ariko nshakisha udukoresho duke mu Rwanda, mbitangira gutyo.’’

Niyigena asobanura ko uburyo yakoze iki cyuma yifashishije ubushakashatsi yakuye kuri internet maze biramukundira akora icyo cyuma gishobora kongera ubushyuhe cyangwa kikabugabanya.

Yagize ati “Nagiye kuri internet narebaga uburyo gikoze, nanjye nkayigana. Igikoresho nakoze ni ikigabanya ubushyuhe cyangwa kikabwongera bitewe nuko ubishaka. Iyi mashini icyo ifasha nuko igomba guturaga amagi menshi ikanayararira mu byumweru bibiri kugeza imishwi imaze gufatika.”

Niyigena avuga kandi ko akora iyi mashini ituraga imishwi yagiye ahura n’imbogamizi zirimo kutabona internet bituma atinda kuyikora kubera atabonaga uburyo bwo gukora ubushakatsi.

Mbere yo gukora imashini, yahereye ku gikoresho cyifashishwa mu gucomeka ibindi by’amashanyarazi byinshi (multiprise), kuri ubu akora n’ipasi y’umuriro yifashishishwa mu kugorora imyenda.

Yakomeje ati “Iyi ni ipasi ikoze mu giti n’amasinga n’ibati, imbere harimo ibumba n’amasinga yinjiza umuriro ubundi ipasi ikabasha kwaka.”

Ibikoresho yifashisha mu gukora ibi byuma bimwe arabigura ibindi bikaba ari ibisigazwa by’ibyuma akura ahantu batunganya ibyuma.

Ati “Iyo namenye izina ry’igikoresho ndagenda nkakigura, nahereye kuva kera nkora multiprise mu biti, nifashishije ibikoresho naguze n’amasinga nashyizemo.’’

Niyigena yungutse ubu bumenyi ubwo yigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mushaka. Mu nama yatanze yasabye abandi bana kwiyumvamo ko ibintu byose bishoboka.

Ati “Niga ku kigo cya Mushaka, nakoraga ubushakashatsi, akenshi nakoraga muri weekend kora cyangwa nimugoroba ntashye. Ibi ntitwabyigaga mu ishuri. Ni ugukora ubishaka, gukorana umuhate wowe ugakora akantu ntuvuge ngo ni iby’abazungu gusa ahubwo bikagutera amatsiko y’ukuntu gakoze nawe ukagakora.”

Niyigena amaze kugurisha imashini ebyiri zituraga amagi, imwe ku mafaranga ibihumbi 100 Frw. Uyu mwana kuri ubu yiga ibijyanye na Siyansi aho ageze mu mwaka wa kane mu ishuri riri ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Afite intego yo gukora ipasi icagingwa
Niyigena Théogène akora n'ipasi mu mbaho n'ibumba, imbere ashyiramo insinga
Iyi mashini ituraga amagi ikanayararira
Niyigena yifashisha imbaho ibyuma bishaje n'bindi agura akabasha kubaka igikoresho
Niyigena kuri ubu yiga ibijyanye na Siyansi mu ishuri riri ku Kirwa cya Nkombo
Uyu mwana w'imyaka 17 amaze kugurisha imashini ebyiri zituraga amagi imwe ku bihumbi 100 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .