Byabereye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ku wa 12 Kamena 2025.
Umuvandimwe wa nyakwigendera yagiye ku bwihererero arebye mu giti abonamo mukuru we amanitsemo yapfuye.
Uyu musore mbere y’uko agaragara mu giti yapfuye yari yabanje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga yandikaho R.I.P bisanzwe bikoreshwa mu kwifuriza uwapfuye kuruhukira mu mahoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yabwiye IGIHE ko uyu musore yakoraga akazi ko kuranguza inzoga, hakaba hari Umunye-Congo wari uherutse kumwishyura amadorali 100$ abura aho yayabitse.
Bikekwa ko aya madorali 100$ yabuze ari yo yatumye uyu musore yiyahura.
Ati "Amakuru twayamenye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umuvandimwe wa nyakwigendera yarebaga mu giti akamubonamo. Ntabwo umuntu ashobora kugera aho yiyahura ataragaragaza ibimenyetso. Turasaba ababyeyi kugira umuco wo kuganira n’abana babo ku buryo ufite ikibazo kimenyekana hakiri kare agafashwa".
Gitifu Ngirabatware yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu ashimangira ko ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bugiye gushishikariza imiryango kugira uruhare mu kuganiriza urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!