Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 mu mudugudu wa Ruhimbi , Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruganda, Sibomana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mumotari yari atwaye umugenzi bagera aramuhagarika, hahita haza abandi bantu batatu bafatanya n’umugenzi batangira kuniga umumotari.
Yagize ati “Umumotari yari kumwe n’umugenzi bageze ku ahantu hamenwa ibishingwe amubwira ko ashaka kwihagarika; ako kanya abandi basaga nk’abari bafitanye gahunda bahise baza bashyira umumotari umugozi mu ijosi batangira kumuniga baranamukubita arataka, babiri birukira mu bihuru abandi batwara moto.”
Yakomeje avuga ko abandi bamotari n’abaturage batabaye bamujyana kwa muganga ariko moto yo iracyashakishwa.
Uyu mumotari wategewe mu kazi ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gihundwe kuko ararembye bikomeye.
























TANGA IGITEKEREZO