00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umukozi w’ikigo gicukura nyiramugengeri yapfiriye mu muyoboro w’amazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 January 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 57 wakoreraga sosiyete icukura nyiramugengeri mu Gishanga cya Gishoma mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, yapfiriye mu muyoboro w’amazi yari arimo gusibura.

Uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Nyenji, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, yari umaze imyaka itatu akorera iyi sosiyete icukura nyiramugengegeri.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye saa Tatu za mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyenji, Mukakalisa Pélagie, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yapfuye ubwo yari arimo gusibura umuyoboro w’amazi.

Yagize ati “Yapfuye arimo gusibura umuyoboro w’amazi kuko imvura yari yaguye ijyamo isayo. Yari ari kumwe na bagenzi be batanu barimo gusibura, aranyerera agwamo ibyuma byari muri iyo miyoboro biramufata, ananirwa kuvamo.”

Yakomeje avuga ko abakozi bari barimo gukorana na nyakwigendera bahise bagerageza kumukuramo ariko birabananira bajya gutabaza.

Ati “Bahise bajya kubwira abayobozi babo kuko bo bakorera mu biro noneho mu gihe bari barimo kuza bahita babwirwa ko bamukuyemo ariko yamaze gupfa.”

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Kane, tariki ya 11 Mutarama 2024, ahagana saa Munani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages