00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umuhanda Bweyeye-Bugarama ugiye gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 27 August 2026 saa 11:28
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, batangaje ko umuhanda wa Bweyeye-Bugarama ugiye gushyirwamo kaburimbo ari wo muti w’ibibazo byinshi bimaze igihe bibabangamira, kuva ku ngendo zigoye kugera ku kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Uyu muhanda uzanyura muri Bugarama, Gikundamvura, Butare na Bweyeye, ukaba uteganyijwe kubakwa ku buryo uzashyirwamo kaburimbo. Abaturage bawitezeho guhindura imibereho yabo no gufungura uyu murenge wari umaze igihe uri mu bwigunge.

Kuri ubu, umuturage wa Gikundamvura ushaka kugera ku muhanda wa Bugarama moto ishobora kumutwara amafaranga agera ku 6.000 Frw, mu gihe cy’imvura ingendo zikaba zirushaho kugorana.

Habyarimana Joseph yavuze ko umuhanda uzahindura cyane uburyo abaturage bakoramo ingendo.

Ati “Leta igiye kudukura mu bwigunge. Iyo tugiye i Kigali tuvuye Gikundamvura dutegesha ibihumbi bine, hari n’abategesha bitanu kugera Bugarama, tugafata indi modoka tukishyura ibihumbi bibiri.”

Avuga ko umuhanda nurangira abaturage bazajya babona imodoka hafi y’ingo zabo, bityo bakajya aho bashaka badahenzwe.

Ati “Uyu muhanda niwuzura twajya dufatira imodoka hafi y’urugo, tugaca Bweyeye. Ukeneye kujya mu Karere ka Huye cyangwa ahandi akagerayo adahenzwe.”

Habyarimana avuga ko umuhanda uzafasha cyane abahinzi, kuko ubu umusaruro mwinshi utwarwa n’amagare cyangwa ukagurishirizwa hafi y’ingo kubera ikibazo cy’ubwikorezi.

Ati “Imbuto zacu ntizizongera gusuzugurwa. Tweza imyembe, amaronji n’izindi mbuto nk’umurenge wera. Uyu muhanda utubereye igisubizo, tuzajya dupakiza imodoka dushore mu isoko ryo kwa Mutangana Nyabugogo tudahenzwe.”

Abaturage bavuga ko n’isoko rya kijyambere riri muri uyu murenge ritakunze kugira abakoreramo benshi kubera ikibazo cy’umuhanda, bityo kuwubaka bikaba bishobora kongera ubucuruzi.

Niyigira Thomas utuye mu kagari ka Mpinga muri uyu murenge yavuze ko hari abaturage ba Gikundamvura bataratemberera muri Kigali cyangwa mu tundi turere kubera ingendo zibahenda.

Ati “Benshi mu baturage ba Gikundamvura ntabwo bazi i Kigali. None kuba umuhanda ugiye gukorwa tuzajya tuzamukira Bweyeye tujye Nyamagabe, Kigali n’ahandi.”

Ndayizeye Jean wo mu Kagari ka Kizura na we avuga ko uyu muhanda uzatanga akazi kandi ugafungura amahirwe mashya.

Ati “Uyu muhanda ugiye guha abaturage benshi akazi. Twe rero tuwubonamo ibisubizo by’ibibazo twahoraga twibaza ngo bizakemuka ryari. Rwose dushimye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda izirikanye isezerano ryayo, ikaba igiye gukura abaturage b’iyi mirenge mu bwigunge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko uyu mushinga ufite ingengo y’imari kandi ko ubuyobozi bugiye kuwukurikirana.

Ati ”Umuhanda Bugarama–Bweyeye, ufite uburebure bwa kilometero 61km, ugiye kubakwa ushyirwemo kaburimbo. Imirimo y’ibanze yo kuwubaka yamaze gutangira, nyuma y’uko rwiyemezamirimo wawutsindiye abonetse. Gusura bwa mbere ahazubakwa uwo muhanda na byo byarakozwe, ndetse amasezerano yo gutangira imirimo yashyizwe mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2026.”

Meya Sindayiheba yongeyeho ati “Ni umushinga ufite ingengo y’imari, ubu tugiye kuwukurikirana cyane kugira ngo uzihute, ufashe kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Rusizi. Icyumweru gitaha hazakorwa ubugenzuzi harebwa niba uwatsindiye isoko yaratangiye imirimo”

Ku baturage ba Gikundamvura, uyu muhanda si kaburimbo gusa; bawubonamo urufunguzo rwo kugera ku masoko, koroshya ingendo no guhuza uyu murenge n’ahandi mu gihugu.

Meya Sindayiheba yavuze ko imirimo y'ibanze yo kubaka umuhanda Bweyeye-Bugarama yatangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages