Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe, mu ijoro ubwo uyu mugabo yari asinziriye. Amakuru y’iki gikorwa yamenyekanye mu gitondo ahagana saa moya zishyira saa mbiri.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asinziriye ubwo umugore we yamuhaga ibintu byari mu gikombe, akabimunywesha. Uyu mugabo yahise yumva ububabare bukomeye mu kanwa, bituma ubuyobozi bumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gihundwe, aho yaherewe ubutabazi bw’ibanze mbere yo koherezwa mu Bitaro bya Gihundwe.
Kugeza ubu uyu mugabo arwariye muri ibyo bitaro, aho ari gukurikiranwa n’abaganga.
Abaturanyi b’aba bombi bavuga ko batari bazi ko bafitanye amakimbirane akomeye, kuko bari bamaze amezi atatu gusa babana.
Umwe mu baturanyi yavuze ko umugore yari yarababwiye ko umugabo we yajyaga amuzaniraho abandi bagore.
Ati “Nta makimbirane twari tuzi kuko bari bameze nk’abageni, bari bamaze amezi atatu gusa babana. Gusa umugore yatubwiye ko umugabo yajyaga amuzanira abandi bagore.”
Uyu muturanyi yavuze ko umugore yamubwiye kandi ko ibyo yahaye umugabo yabihawe n’undi mugore wamwizezaga ko ari inzaratsi yatuma umugabo we areka kumuca inyuma.
Jean Bosco Ngirnshuti, umwe mu bazi uyu muryango, yavuze ko uyu mugore yari asanzwe abana n’uyu mugabo, nubwo batari barasezeranye.
Yagize ati “Uyu mugore asanzwe afite undi mugabo basezeranye byemewe n’amategeko, gusa yaje kumuta ashakana n’uyu mugabo bari bari kubana muri iyi minsi.”
Undi muturanyi yavuze ko ibyo uyu mugore yahaye umugabo byari biri mu gikombe.
Ati “Yatubwiye ko ubwo umugabo yari asinziriye yamunywesheje ibyo bintu yahawe n’uwo mugore w’inshuti ye, maze umugabo abyimba ururimi n’iminwa. Byari biteye ubwoba pe! Bahise bamujyana kwa muganga, naho umugore we bamujyana muri RIB.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ndagijimana Damien, yavuze ko umugabo ari kwa muganga, mu gihe umugore we yashyikirijwe ubugenzacyaha.
Ati “Ni umugabo wo mu Kagari ka Burunga, Umudugudu wa Kamabuye. Ibivugwa ni ko byagenze. Uwo mugabo ari kwa muganga, umugore we yashyikirijwe ubugenzacyaha.”
Gitifu yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko amakimbirane hagati yabo ashobora kuba yaraturutse ku busambanyi ndetse n’imitungo.
Yasabye abaturage kwirinda kwihanira igihe bagiranye amakimbirane, kuko ubutabera n’izindi nzego zibifitiye ububasha bihari.
Ati “Nta kintu na kimwe cyatuma umuntu yihanira cyangwa ngo yambure undi ubuzima kuko ubutabera burahari. Amakimbirane ayo ari yo yose yaba ahari, ntabwo umuntu akwiye kwihanira kuko ni we ujya mu bibazo kurusha uwo bari bafitanye amakimbirane.”
Kugeza ubu, uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!