Ubwo yasuraga iyo nkambi y’agateganyo iherereye mu Karere ka Rusizi ku cyumweru tariki 2 Kanama 2015, Minisitiri Mukantabana yatewe agahinda no kuba abonsa batabona igikoma cy’umubyeyi, hakiyongeraho no kurara rwa ntambi.
Gutinda kwimura izi mpunzi zisaga 500 ziri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ngo byatewe n’ikibazo cy’amazi cyagaragaraga mu nkambi yagombaga kubakira ya Mahama.
Mukantabana yavuze ko ku kibazo cy’ababyeyi babyariye muri iyi nkambi kimuteye agahinda kuko ubuzima babayemo, n’umuco w’u Rwanda n’u Burundi utabyemera, arabahumuriza abasezeranya ko bazimurwa vuba.
Yagize ati “Ikijyanye n’ababyeyi bibarutse uburyo bariho nanjye ndumva bunteye agahinda [...] turabizi ko mu muco nyarwanda n’i Burundi, umubyeyi wabyaye abona igikoma... turaza kureba uburyo ifu y’igikoma cy’umubyeyi yaboneka rwose.”
Yakomeje agira ati “Aho baryama ni byo koko ntago twigeze tuhateganya kuko bari hano by’agateganyo, ari na yo mpamvu dushaka kubimura vuba, ariko nagira ngo nsabe by’umwihariko akarere gukora ubukangurambaga mu baturage batange ubufasha nizeye ko hatabura matela 10 cyangwa 15.”
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu bindi bibazo izi mpunzi zagaragaje ni ukuba ziri ku mupaka w’u Burundi zifuza ko zakwimurwa vuba zigashyirwa kure y’aho baturuka, ikibazo cy’abana batiga ni kimwe mu bindi bibabangamiye.
Impunzi yitwa Uwineza Geraldine yagize ati “Hari ho ikibazo cy’abanyeshuri batiga ikindi kandi turi hafi y’u Burundi ntibivuze ko tutizeye umutekano w’u Rwanda, ariko muzaduhere ho muri gahunda yo kwimurira impunzi mu nkambi ya Mahama kugira ngo turushe ho kwizera umutekano wacu.”
Izi mpunzi biteganyijwe ko zizimurirwa mu nkambi ya Nyarushishi iri ku buso bwa hegitari 8, ngo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’impunzi kandi ikwije ibikoresho byose.



















TANGA IGITEKEREZO