Ni urugendo rwatangiye kuri uyu wa Kabiri, aho abakozi b’umuryango GiveDirectly uzakora iyi gahunda, bagiye gufasha abaturage kuzuza amashishi azakoreshwa mu isuzuma, rizerekana abakwiye guhabwa inkunga.
Abazatoranywa bazabanza kuganirizwa ku buryo bwo kuyikoresha neza, ku buryo igomba kubavana mu bukene aho kayipfusa ubusa.
Bimwe mu byo bazagenderaho harimo kureba imibereho ya buri munsi, gusuzuma uko biteza imbere, uko bihaza mu biribwa, gusuzuma igwingira ry’abana n’ibindi.
Umukozi Ushinzwe imikoranire n’inzego za Leta muri GiveDirectly, Moses Rwaka, yavuze ko iyi gahunda igiye gutangirira muri uyu murenge, baha abaturage amafaranga kugira ngo bivane mu bukene burundu.
Uyu muryango ukorera mu Rwanda kuva mu 2017, aho wagize uruhare mu gufasha abaturage batishoboye,binyuze mu nkunga y’amafaranga yo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.
Yagize ati "Amafaranga mugiye guhabwa azaza mu byiciro bibiri, kandi azaca kuri telefone, bizasaba ko uzaba ufite Simcard ya MTN. Udafite telefone tuzayimuha. Nta kindi aya mafaranga muyaherewe ni ukuyakoresha mugasezera ubukene, mukiteza imbere."
Yasabye umuryango kwicara bagashaka umushinga bakora ku buryo bazikura mu bukene mu gihe cy’ibyiciro bibiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko abatuye muri uyu Murenge watoranyijwe benshi bakennye kuko batagira imirimo, ndetse ubutaka bwaho burasharira, ku buryo bari bakeneye gufashwa.
Yagize ati "Ni abaturage bari bakennye urebye ku musaruro kuko abenshi nta mirimo bagira ivaho amafaranga, ndetse n’ubutaka bwabo burasharira, iyo ugiye no mu miryango yabo usanga ari ingo zo kwitabwaho."
"Ubu muri aka karere ka Rusizi dufite intero ivuga ngo Dukire Tubigizemo uruhare, aho umuturage afashwa ariko na we akabigiramo uruhare".
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Butare bategereje iyi nkunga, bavuga ko nibayihabwa bazayikoresha neza bagasezera ubukene.
Nyiranteziryayo Seraphine wo mu Kagali ka Rwambogo muri uyu Murenge, avuga ko ari umuhinzi. Icyakora ubu agiye kugura umurima n’inka yo korora, ku buryo abana bazajya banywa amata ndetse akanayagurishaho.
Yagize ati "Aya mafaranga nzahabwa nzaguramo umurima kuko mu buzima busanzwe ndi umuhinzi ku buryo nzajya mbona umusaruro uhagije. Ikindi nzagura inka nzajya nkama amata nkagurisha, ndetse n’abana bakanywa."
Minani Jean Baptiste we yavuze ko yari afite inzu imeze nabi, ubu agiye kuyisanura ndetse aguramo n’umurima.
Yagize ati "Nabaga mu nzu nto, nimbona aya mafaranga zayisanuramo ndetse asigaye ntangire kuyacuruza".
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye aba baturage gukora cyane ku buryo aya mafaranga azababera umugisha, aho kubabera umuvumo.
Yakomeje ati "Ntidushaka amakimbirane mu miryango, ndasaba abagabo kutikanyiza kuko amafaranga si ayabo ni ay’umuryango. Nihagaragara kutayakoresha neza tuzayahagarika, yaba mu isibo, mu Kagali ndetse no mu Murenge. Aya mafaranga ni umugisha si umuvumo."
Yakomeje avuga ko yizeye ko batazasubira i Butare kurwanya ibukene, ahubwo bazaba bajyanywe baje kureba aho bageze biteza imbere.
Iyi gahunda ya GiveDirectly ikorerwa mu mirenge itanu mu gihugu, icyakora iyo batangiriyemo ni ine, aho mu Ntara y’Iburengerazuba umurenge uzayahabwa ari Butare, mu Majyaruguru ni uwa Shingiro, mu Burasirazuba ni uwa Murama, naho mu Mujyi wa Kigali ni Gikomero.
Mu gihe haboneka amikoro, uyu mushinga uzakorera no mu Ntara y’Amajyepfo muri Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, icyakora bafite gahunda yuko bashobora gukorera mu gihugu hose.
Muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Rory Stewart, Perezida w’Umuryango GiveDirectly ufasha u Rwanda muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene bukabije.
GiveDirectly isanzwe ikorera mu turere dutanu, ahamaze gutangwa miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga arenga gato miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jea Claude, yavuze ko ibikorwa by’uyu muryango bigiye kwagukira mu mirenge itanu mishya. Icyifuzo ni uko byazagera mu gihugu hose.
Stewart yavuze ko uyu muryango ufite itandukaniro ugereranyije n’indi yibanda ku bukangurambaga; uyu wo ngo utanga inkunga y’amafaranga abaturage bakoresha bitewe n’icyo umuntu akeneye, maze impinduka zikagaragara vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!