Iyi mpanuka yabaye ku wa 30 Kanama 2026, ahagana saa moya zishyira saa mbiri za mu gitondo, ubwo iyi kamyo yari ivuye mu Murenge wa Muganza, aho yari ipakiye sima ivuye ku ruganda rwa Cimerwa.
Amakuru avuga ko iyi modoka yagonze igikuta kimwe cy’inzu ya Nzabasenga Jean, mbere yo gukomeza ikinjira mu cyumba kimwe cy’iyi nzu.
Nzabasenga yavuze ko ibyangiritse birimo ibikoresho byinshi byakoreshwaga mu rugo, birimo uburiri ndetse na telefoni yari iri muri icyo cyumba.
Ati “Ibintu byangirikiyemo, ibikoresho hafi ya byose dukoresha mu rugo byari biri muri kiriya cyumba. Igitanda cyacitse, harimo na telefoni.”
Uyu muturage yavuze ko abagize umuryango we bari bamaze kuva mu cyumba mbere y’uko iyi kamyo icyinjiramo, bituma nta muntu uhitanwa n’iyi mpanuka.
Ati: “Abana bari bamaze kubyuka. Umwe wari usigaye mu nzu ari kwambara yahise asohoka yiruka. Umugore wanjye ni we wagize ihungabana, bamujyana kwa muganga.”
Umuturage wari hafi y’ahabereye impanuka yavuze ko ikamyo yagendaga gahoro, ku buryo n’umuntu wari hafi y’aho yayobeye yashoboye kuyihunga.
Yagize ati “Yagendaga gahoro ku buryo n’umuntu wari wicaye aho iyi modoka yayobeye, yinjiye muri iyi nzu, yabonye umwanya wo kuyihunga.”
Igice cy’iyi nzu cyangiritse cyane ni icyumba imodoka yinjiyemo, ndetse n’igice umushoferi yicaramo ni cyo cyinjiye neza mu nzu.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avugana na IGIHE yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Yagize ati “Iyo mpanuka yabaye ahagana saa Moya zishyira saa Mbili. Umushoferi yageze mu ikorosi ananirwa gukata, ayobora ikinyabiziga nabi kiyobera mu nzu y’umuturage. Hanangiritse imodoka, ibyo yari itwaye ndetse n’inzu y’umuturage. Ibyo ni uburangare bw’uwari utwaye ikamyo ipakiye, yarangiza akayobora imodoka nabi.”
SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda kutirara, cyane cyane abashoferi batwara ibinyabiziga biremereye.
Ati “Aha ni ho duhera tugira abantu inama ko bakwiye kwirinda kwirara igihe bari mu muhanda, ntibumve ko umuhanda bawumenyereye cyangwa ko harimo ibinyabiziga bike, kuko isaha iyo ari yo yose impanuka ishobora kuba.”
Yakomeje ati “Iyo upakiye, uko utwara imodoka si ko uyitwara idapakiye. Iyo ugenda mu muhanda ugomba guhora witeguye ko impanuka ishobora kuba aho ari ho hose, isaha iyo ari yo yose.”
Polisi yavuze ko nubwo nta muntu wahitanywe n’iyi mpanuka, hari ibyangiritse ku modoka, ku byo yari itwaye ndetse no ku nzu y’umuturage.
SP Kayigi yagize ati “Nubwo nta waguye muri iyi mpanuka, ariko ibyo yari itwaye, inzu y’umuturage ndetse n’imodoka ubwayo byangiritse. Ibyo byose iyo yitwararika akagenda neza ntabwo byari kubaho. Impanuka nk’izo tubona ziba zigomba kwirindwa, ariko ugasanga rimwe na rimwe abashoferi batwara imodoka bakora amakosa aturutse ku kwirara, akaba yanateza impanuka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!