Ibi byatangarijwe mu nama n’abafatanyabikorwa kuri uyu mushinga, yabereye muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa 17 Mutarama 2025.
Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa hagati y’inzego z’abikorera na Leta aho Ikigo cya Ruzizi III Regional Hydropower Project izaba yihariye 70% mu gihe ibindi bihugu bitatu bizaba bifite 30%.
Biteganyijwe ko mu gihe uzaba wamaze kubakwa uzatanga umusaruro ku bihugu byose kuko umuriro w’amashanyarazi uzatangwa uzagabanywa ibyo bihugu mu buryo bungana.
Mohsin Tahir, uyobora uyu mushinga wa Rusizi III yavuze ko uyu mushinga umaze imyaka irenga 10 uganirwaho n’ibi bihugu bitatu, ariko ko kuri ubu basa n’abari mu cyiciro cya nyuma kugira ngo umushinga utangire kubakwa, imirimo izatwara imyaka itanu.
Yagize ati "Uyu mushinga ntabwo uzagirira inyungu gusa u Rwanda, u Burundi na RDC, ahubwo ni umushinga uzagira umumaro ku mugabane wose, Rusizi III ni rwo ruganda rw’amashanyarazi rwa mbere [...] Turateganya ko umushinga uzatwara imyaka itanu, ku buryo mu 2030 uzaba watangiye gutanga amashanyarazi."
"Imirimo yo kubaka ubwayo izatanga imirimo irenga 2000, ikindi navuga kuri uyu mushinga ni uko uzaba ubaye umwe mu ikomeye yaba yarakozwe mu myaka 30 ishize, aho hakoreshwa umutungo kamere uhuriweho mu nyungu z’ibihugu byose."
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, yavuze ko uyu mushinga uzagirira umumaro u Rwanda ndetse n’ibihugu biwufatanyijwe, kuko uzatanga amashanyarazi adahungabanya ibidukikije.
Ati "Ni umushinga dutegereje cyane nk’igihugu, ndetse n’ibindi bihugu duhuriye kuri uyu mushinga, kubera ko uzatwongerera umuriro uhagije w’amashanyarazi, Megawatt zigera kuri 80 kuri buri gihugu, tukumva ko ari umushinga dutegereje cyane, kubera ko uduha amashanyarazi, ukaduha n’amashanyarazi adahungabanya ibidukikije."
Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko ibibazo biri mu mibanire y’ibi bihugu bitazagira ingaruka kuri uyu mushinga, ati "Tubishingira ku byo twabonye, dusanzwe dufite umushinga wundi duhuriyeho, wakoze kuva mu myaka ya 1990 n’uyu munsi urakora, inama ziraterana ibyemezwo bigafatwa, ndetse n’uyu wa Rusizi III aho ugeze ni uko n’ubundi ibihugu biganira, bigafata ibyemezo bikeneye gufatwa kugira ngo umushinga ugende neza."
Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze kandi ko muri Nzeri 2025, ari bwo hazagerwa ku bwumvikane buseseuye hagati y’abatanga amafaranga, abakora umushinga n’ibihugu (financial close), hanyuma imirimo yo kubaka ikabona gutangira.
Ati "Twatangiye gutanga amasoko y’abazubaka, tukumvako ubwo bwumvikane nibugerwaho, hazahita hatangira kubakwa, ni ukuvuga ngo umwaka utaha mu 2026, umushinga ukaba uteganyijwe kuzubakwa mu gihe cy’imyaka itanu."
Dr. Gasore yasobanuye ko uretse kongera umuriro w’amashanyarazi ku baturage b’ibihugu byombi, uyu mushinga uzanagira uruhare mu gushimangira imikoranire n’ubufatanye bw’ibihugu ndetse n’imibanire myiza.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ihuzabikorwa ry’Iterambere ry’Ingufu muri CEPGL cya Great Lakes Energy Organisation (EGL) kizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, Charles Vumbi Mbenga, yagaragaje ko ibihugu byose bifite ubushake mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.
Mbenga yasabye inzego z’umutekano ku mpande zose guharanira ko ahazakorerwa ibyo bikorwa hazaba hari umutekano usesuye nk’uko ibihugu byabyiyemeje muri 2019.
Amasezerano yemeza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wo kubaka Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, yemerejwe mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 29 Nyakanga 2019.
Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni $625.19 arimo miliyoni $138.88 yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na miliyoni $50.22 azatangwa n’urwego rutera inkunga ibikorwa by’abikorera.
Rusizi III ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika (PIDA), ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na RDC, ahazanashyirwa uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi.
Ibi bikorwa bizatuma ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na RDC bikemura ibibazo by’ingufu z’amashanyarazi zidahagije byakunze guterwa n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ibikorwa remezo bijyanye n’urwego rw’ingufu bakeneye.












Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!