00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hatanzwe icyizere ko vuba ikiraro gihuza u Rwanda na Congo cyafungurwa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 27 January 2017 saa 02:29
Yasuwe :

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatanze icyizere ko ikiraro gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kimaze imyaka itatu cyubatswe ariko kidakoreshwa, ibihugu byombi biri gukora ibishoboka byose mu kurangiza ibyaburaga ngo gikoreshwe.

Iki kiraro kiri ku mupaka wa Rusizi ya mbere cyubatswe ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ubicishije mu mu Muryango w’Ibiyaga bigari, CPGL. Kucyubaka byatangiye muri muri 2012 cyuzura muri 2014.

Cyubatswe hagamijwe kongera ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Rusizi n’uwa Bukavu, hasimbutrwa igishaje cyari kimaze imyaka irenga 40 gikoreshwa.

Ambasaderi Michael Ryan, uhagarariye Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, mu kiganiro kihariye na IGIHE muri 2015, ubwo aheruka gusura uturere twa Rusizi na Nyamashe yavuze ko nyuma yo kubaka umuhanda, Leta ya Congo yijeje ko muri 2016 kizatangira gukora.

Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’igihugu cya Congo kandi ndizera ko imirimo igeze kure kuburyo mu mwaka utaha hagati kizaba gikoreshwa ku mpande zombi. Ubu leta ya Congo yatangiye kwishyura abaturage baturiye umuhanda ukora kuri icyo kiraro kugira ngo bagure umuhanda.”

Gusa ibi ntibyashyizwe mu bikorwa, bituma bamwe mu baturage bibaza impamvu baca ku kiraro gishaje kandi hari igishya.

Amani Dienge wo muri RDC ati “Ntitubona impamvu kidakoreshwa, twe tubona ari ibibazo bya politiki kuko iki kiraro gishaje kidacaho ibintu byinshi.”

Mbarushimana Sabin yunzemo ati “Kiriya kirashaje gishobora kubomoka kikica abantu, nkamwe b’abanyamakuru mutubarize impamvu kiriya gishya kidakoreshwa.”

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2017, Ubwo yasuraga ibikorwa remezo mu mujyi wa Rusizi,

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Alexis , yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo, akanemeza ko ibiganiro bagiranye na Congo bigaragara ko imirimo igeze kure.

Yagize ati “Ku ruhande rwa Congo batinze kwimura abaturage ngo ubutaka buboneke aho imodoka zivuye ku kiraro zanyura zikomeza Bukavu bifata imyaka myinshi, ku ruhande rwacu murabona ko nta kindi gihari. Nta kuntu twashoboraga kunyuzaho imidoka rero kuberako zitashoboraga kwambuka ngo zijye muri Congo kuko batari babashije gukora ibyo bagombaga gukora mu rwego rwo kwimura abaturage.”

Akomeza agira ati “Nk’uko mwabibonye ari nako bari barabitubwiye (abanyekongo), ubu batunganyije ibyo bagombaga gutunganya, ikiri gukorwa ni ukugira ngo ku mpande zombi z’ikiraro hashyirwe kaburimbo noneho imodoka zibe zatambuka. Ku ruhande rwacu ni metero nkeya zigera nko ku 100, turizera ko zigomba gukorwa vuba tukarangiza uruhare rwacu kuri kiriya kiraro kandi twizera ko na bagenzi bacu bo muri Congo ari byo barimo, kuko usanga aho imirimo bayigeze, ishimishije.”

Ikiraro gishaje kimaze imyaka irenga 40 cyubatswe nta bushobozi bwo gucaho ikamyo ya toni zirenze 10 mu gihe igishya cyananyurwaho izirengeje.

Ikiraro gihuza u Rwanda na RDC kimaze imyaka itatu cyaruzuye ariko nticyakoreshwa


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .