Mu Ukwakira 2015, Akarere ka Rusizi katangaje ko nta mata azongera gucuruzwa atanyuze mu ikusanyirizo .
Kuri bamwe mu burozi bo muri uyu Murenge bavuze ko iri kusanyirizo riherereye mu Kagali ka Rusambu ryari ribafatiye runini kuko kuri ubu bari gucuruza amata adatunganyije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mukabera Berithe yavuze ko basigaye bajyana amata adatunganyije muri Congo kuko iri kusanyirizo ryafunze.
Yagize ati “Iri kusanyirizo ryari ridufatiye runini kuko twacuruzaga amata asukuye none ubu nta suku afite mutubabariye mwadufungurira iri kusanyirizo."
Karangwa Félix yagize ati “Hari abantu baryicungira ku giti cyabo kandi murabona hano turoroye, ikibazo cy’amata ni ukubura isoko n’isuku usanga ari nke bigatuma tuyajyana muri Congo."
Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi, Oscar Niyonsaba, yavuze ko ikibazo cy’iri kusanyirizo ari igihombo batejwe na benengango.
Yagize ati “Iri kusanyirizo ryakoze igihe kirekire ariko riza kugira ikibazo abarikoreshaga bibye amafaranga asaga gato miliyoni zirindwi bituma ikusanyirizo rihomba.”
Niyonsaba yavuze kandi ko ku bufatanye n’umuryango HEIFA International Project bari gukusanya ibindi bikoresho byibanze ngo ikusanyirizo ryongere rikore.
Ikusanyirizo rya Nyakarenzo ryacungwaga na koperative y’aborozi “Zirakamwa” ariko abayobozi b’iyi koperative banyereje amafaranga yayo kugeza na n’ubu ntibari baboneka ngo bakurikiranwe mu butabera.



















TANGA IGITEKEREZO