00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umudepite yatunguwe no kuba umunyamuryango wa koperative abona atageze ku bihumbi 10 Frw ku mwaka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 February 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Depite Uwumuremyi Marie Claire yatunguwe no kuba umunyamuryango wa Koperative CCTPC ishinzwe kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu gice cy’ishyamba rya kimeza rya Cyamudongo abona amafaranga atageze ku bihumbi 10 Frw ku mwaka.

Depite Uwumuremyi aherutse gusura iyi koperative muri gahunda yo kureba imikorere y’amakoperative n’aho abaturage bageze bitabira gukorana n’ibigo by’imari.

Mu ijambo rye, umwanditsi w’iyi koperative, Twagiramungu Désire, yagaragaje ko ubwo baheruka kugabana amafaranga menshi, buri munyamuryango yatwaye ibihumbi 10 Frw.

Yagize ati “Muri Werurwe buri mwaka nibwo tugabana inyungu. Umunsi twagabanye menshi umunyamuryango yatahanye ibihumbi 10Frw".
Yagaragaje ko iyi koperative ifite umutungo wa miliyoni 40 Frw, ikagira n’ibihumbi 600Frw kuri konti. Yakomeje avuga ko yatangiye umugabane shingiro ari 4.500Frw ariko ubu uwashaka kuyinjiramo yakwishyura ibihumbi 109 Frw.

Depite Uwumuremyi yatunguwe n’ubuke bw’amafaranga umunyamuryango agabana ku mwaka, asaba ko hanozwa imikoranire n’ikigo gishinzwe imicungire no kubungabunga Pariki (NMC).

Yagaragaje ko iyi koperative ikwiye kujya ihabwa ku mafaranga iki kigo cyinjije kuko muri serivisi ba mukerarugendo basura ishyamba rya Cyamundongo bahabwa harimo n’izitangwa nayo.

Iyi koperative yashinzwe mu 2004, ifite abanyamuryango 50 barimo abagore 33 n’abagabo 17.

Muri serivisi itanga harimo kurwanya ba rushimusi na ba rutwitsi muri Pariki ya Nyungwe. Ifite kandi itorero risusurutsa ba mukerarugendo, ikagira n’inzu icuruza ibiribwa n’ikawa (Coffee shop).

Ba mukerarugendo basura ishyamba rya Cyamudongo ahanini baba bagiye kureba ibyondi n’inkoto (amoko y’inguge). Bisaba kuhagera mu gitondo, abashinzwe kubatembereza bakabayobora aho izi nyamaswa zaraye.

Mbere yo kwinjira mu ishyamba basusurutswa n’itorero ry’iyi koperative ku buntu, babishaka bakabasigira amafaranga.

Imibare igaragaza ko ishyamba rya Cyamudongo risurwa n’abagera kuri 240 buri kwezi.

Depite Uwumuremyi yasabye koperative CCTPC kunoza imikoranire n'ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe kugira ngo inyungu yayo yiyongere
Twagiramungu Désire yavuze ko umunyamuryango wa koperative abereye umwanditsi iyo byagenze neza agabana ibihumbi 10 Frw ku mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .